Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bamwe mu bavuzi gakondo mu Rwanda bifuza gukora ubushakashatsi ku muti wavura #COVID19

Mu gihe isi yose ikomeje gushaka umuti n’urukingo by’icyorezo cya Covid19, abavuzi gakondo bo mu Rwanda barasaba ko bashyirirwaho uburyo bwatuma bagira uruhare mu bushakashatsi bugamije gushakisha umuti.

Bashingiye kuri bimwe mu bimera byavuraga kera,ndetse na n’ubu bahamya ko bivura,aba baturage baribaza niba abavuzi gakondo bari mu Rwanda batabiheraho bagakora ubushakashatsi ku muti w’icyorezo cya COVID19

Mugabarigira Emmanuel ati “Twavutse baduha imiti y’inzoka, igicunshu umuravumba, umuntu arwaye umutwe byose barabikoreshaga.”

Akarikumutima Delphine Ati “Hari igiti cyitwaga bambuwa kera iyo warwaraga malarya barakiguhaga ugahekenya ugakira, rero n’indi bashobora kuba babishakamo bakoresheje ubuhanga bwabo bifitemo.”

Mu rugo rwa Gafaranga Daniel uvuga ko yatangiye ubuvuzi gakondo mu 1978, afite ibitabo bitandukanye birimo amazina y’ibyatsi akuramo imiti y’indwara zitandukanye. Gafaranga avuga ko ubwo iki cyorezo cyatangiraga ngo yatangiye kwandika ibyo abona bishobora guherwaho hakorwa ubushakashatsi ku muti wa Covid 19, aremeza ko abavuzi gakondo mu gihe byaba ngombwa bakwigaragaza.

Yagize ati “Ariko hari n’ubwo ibyo bikoresho bindi byahagarara bati noneho buri gihugu cyirwaneho. Baramutse ari ukwirwanaho rero abavuzi gakondo twakukuza. Ni ibimera bigera ku ijana na mirongo itanu nanditse twakwiyambaza mu gihe byaba ngombwa ko duhangana n’indwara zitandukanye, ariko nk’ibyakora kuri koronvirusi, nk’umuriro ni urugero twakoresha ikiziranyenzi, icyitwa gasabo, umwanzuranya, umubagabaga, umwisheke, umusabanyana, n’umushorera tugakoresha amababi.”

Umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA; Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu byerekeye inganda Claire Mukeshimana, avuga ko nta bushakashatsi iki kigo cyari cyatangira gukora ku muti wa Covid 19 ariko ngo gifite gahunda yo gutangira gukorana n’aba bavuzi ba gakondo kuri iyi ngingo.

Ati “Kuva ibi ngibi byaza sinakubwira ngo turatangira ubushakashatsi uyu munsi kuko bufata igihe kirekire ariko icyo turi gukora turi kureba umurongo twafata ni uwuhe kandi mu buryo bwihuse, turacyabiganiraho n’abashakashatsi kugira ngo tumenye icyo twakora dufatanyije n’aba bavuzi gakondo tumaze iminsi dukorana na bo.”

Ntibyadukundiye kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti FDA ngo kitubwira inzira yifashishwa ku bashaka gukora ubushakashatsi ku miti ndetse no ku mikoranire y’abavuzi gakondo n’inzobere mu gukora imiti.

Hagati aho ariko mu Rwanda hakomeje kugaragara ibikorwa bigamije kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’icyorezo cya koronavirusi haba mu gukora udupfukamunwa,imiti isukura intoki ndetse hari n’abatangiye gukora imashini zongerera abarwayi umwuka.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities