Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha birimo icyo gusambanya abana b’abakobwa

Aba basore bivugwa ko bashukishaga abakobwa kubaha akazi gahemba neza nyuma bakabacuza utwabo bakabafata ku ngufu bakabasambanya

Panorama

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, asaba abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu rwego rwo kwirinda ubushukanyi bukorwa mu buryo butandukanye.

Ibi bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kwerekana abasore babiri batawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha bitanu birimo icyo gusambanya abana b’abakobwa, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Dr Murangira agira ati “Dusanga abantu bakwiye kujya bagira amakenga yo kwizera abantu batazi, bahuriye muri gare, bakajya ahantu batazi.”

RIB itangaza ko abakekwaho ibyaha bahamagaraga abakobwa bakabizeza akazi gahemba neza, kandi bakabereka ko kizewe, abakobwa bakemera, nyuma bakisanga ahantu badashobora gutabaza. Abo basore babamburaga ibyabo hanyuma bakabafata ku ngufu.

Aba basore bombi, umwe ngo yari ashinzwe gushaka abakozi undi na we akaba umuyobozi w’Ikigo bavugaga ko gitanga akazi.

Sebahizi ni umwe mu bafashwe. Bivugwa ko yajyaga mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) cya Nyabugogo, agashaka abana b’abakobwa abona bashobora gushukika byoroshye, akifashisha telephone avuga ko ari iruhande rw’umwana w’umukobwa.

Ubwo akivugisha ati “Sha, urampemukiye kandi niriwe ngutegereje muri Gare none dore bunyiriyeho!” Ubwo agahita yegera uwo mukobwa uri hafi ye akamubwira ati “None se ko hari umukozi umpemukiye ntiwaza ugakora akazi aho kugira ngo Boss aze kumbwira nabi?”

Ubwo iyo umukobwa umukobwa atashishozaga akabyemera, yahitaga amuhuza n’uwitwa Umukoresha we, kuri telefoni (ari we wa mugenzi we), bagahana gahunda, umukobwa akemera kujya i Rwamagana.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry

Uwo umujyanye yabona butarira neza akamutinzatinza mu nzira akoresheje amayeri anyuranye. Bwaba bumaze kwira, umusore akava mu mudoka akabwira umukobwa ko Boss we yamutumye inkoko.

Bagasohoka, maze uwo musore akamujyana mu gisambu, agakuramo icyuma akakimufatiraho, akamutegeka kumuha ibyo afite byose, umukobwa akabimuha, akiruka n’igihunga cyinshi atazi aho yerekeza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry akomeza avuga ko nyuma y’uko abakorewe ibyaha batanze ibirego, hakozwe iperereza basanga ko ari ibyaha bifitanye isano ndetse bafata babiri babikekwaho.

Dr. Murangira aburira abaturage, abasaba kugira amakenga mu byo bakora byose, umuntu akamenyesha bagenzi be aho ajyiye n’ikimujyanye. Kugeza ubu abamaze gutanga ibirego ni barindwi, babiri muri bo bavuga ko basambanyirijwe mu ishyamba, mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana.

Bamwe mu banyamakuru bafata amashusho bitabiriye ikiganiro na RIB.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities