Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

BDF igiye gushora mu mirenge SACCO miliyari 30 zo kuguriza abaturage

Munyeshyaka Vincent, Umuyobozi Mukuru wa BDF

Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gushyigikira imishinga y’ubushabitsi binyuze mu gutanga inguzanyo ku bigo by’imari no kwishingira ingwate, hibandwa ku rubyiruko n’abagore, BDF, kigiye kuguriza imirenge SACCO amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 30 mu cyiciro gishya yo kuguriza abaturage ku nyungu.

Vincent Munyeshyaka, Umuyobozi mukuru wa BDF (Business Development Fund) ku wa 09 Gashyantare 2024 mu nama izwi nka Access to Finance yabereye mu karere ka Huye, igamije kureba uko abaturage barushaho gukora ku ifaranga bakiteza imbere. Avuga ko BDF igiye gutanga amafaranga anyuze mu mirenge SACCO, abaturage bakazahabwa inguzanyo ku nyungu y’amafaranga 8%.

Munyeshyaka agira ati “Ayatanzwe mu cyiciro giheruka yo kuzahura no gushyigira imishinga mito arishyurwa neza. Mu cyiciro cya gatatu tugiye gutanga miliyari 30 ku mirenge SACCO ku nyungu y’umunani ku ijana. Imishina igiye gutangira kwakirwa, tugenda twongera amafaranga. Abatanga amafaranga dukomeze dushyire hamwe kandi twirinde ruswa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko gukomeza gushyira umuturage ku isonga akagera ku mafaranga ari yo ntego buri wese akwiye kuba afite ku muturage akorera.

Agira ati “Ibigo by’imari tubifate nk’intego, duhe umuturage amafaranga ariko tumugire inama, tumuherekeze yikure mu bukene ku buryo n’umuturage ajya avuga ngo ikigo cy’imari runaka cyaramfashije.”

Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye

Umuyobozi wa koperative Umurenge SACCO mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, Nkuzumuremyi Valentine, avuga ko impamvu ku nguzanyo zisanzwe imirenge ibaka inyungu yo hejuru, ari ugutinya ko abakiriya bazabambura akenshi biba bishingiye no kumyumvire.

Agira ati “Turakomeza ubukangurambaga, hari imishinga usanga ikoze neza ariko umuturage yabona amafaranga akaba yayanywera umushinga ntukorwe. ikigero cy’inyungu kigenwa hagendewe ku bintu byinshi, kuko usanga hari n’abaturage banga kwishyura batabuze ubwishyu, bakavuga ko ingwate batanze bari barayiburiye isoko.”

Nkuzumuremyi Valentine, Umuyobozi wa Koperative Umurenge SACCO yo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye

Aya mafaranga agiye kugurizwa imirenge SACCO aje akurikira andi yatanzwe mu byiciro bitandukanye harimo ayatanzwe mu kigega nzahurabukungu (Economic Recovery Fund -ERF) cyari kigamijwe kuzahura imishinga yazahajwe na COVID-19 ariko ntatange umusaruro yari yitezweho. BDF na BNR bivuga ko imirenge SACCO ititabiriye kuyaguza cyane cyangwa sisitemu ikifunga batarohereza imishinga. Mu myaka ibiri iheruka BDF imaze kunyuza mu mirenge SACCO miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities