Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bidasubirwaho Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora Francophonie

Louise Mushikiwabo, Umuyobozi wa OIF (Ifoto/Ububiko)

Amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ni uko abakuru b’ibihugu n’abazaguverinoma bateraniye mu nama ya 17 y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bose bemeje bidasubirwaho ko Louise Mushikiwabo ariwe Muyobozi mushya w’uyu muryango.

Louise Mushikiwabo akaba agiye kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine. Amakuru dukesha Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa ni uko Mushikiwabo ategerejweho inshingano zikomeye zo kwimakaza imiyoborere myiza, Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize uyu muryango.

Mushikiwabo atowe mu bwisanzure busesuye mu gihe cyo kwiyamamaza n’ubundi ariwe wahabwaga amahirwe yo kuyobora uyu muryango, kuko Mishaelle Jean yaregwaga kuba yaracunze umutungo w’umuryango nabi.

Uyu mwanya Louise Mushikiwabo awugezeho ahigitse uwo bari bawuhanganiyeho Michaelle Jean wari usanzwe ari umuyobozi wawo, ukomoka muri Canada. Michaelle Jean ntiyashyigikiwe n’igihugu cye.

Mushikiwabo abaye umunyafuruka wa gatatu uyoboye OIF nyuma ya Butros Butros Ghari na Abdou Diouf. By’akarusho ni we mugore w’Umunyafurika wa mbere wicaye ku ntebe y’ubuyobozi bw’uyu muryango.

Panorama

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities