Mu ibazwa rya Hategekimana Philippe(Biguma), uri kuburanishwa n’Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) ku ruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahakanye ibyo aregwa byose avuga ko ari ibinyoma.
Igihe Perezida w’urukiko yahaga umwanya uyu uburanishwa ngo agire icyo avuga k’ubyo ashinjwa, Biguma yahagurutse mu ntebe yicaramo atangira gusoma urupapuro rwari mu mufuka we.
Yagize ati “Nyakubahwa perzida ndagushimira kumpa ijambo, buri munsi nshinjwa n’abantu ntazi ibyaha, kandi abo bose ibyo bavuga ni ibinyoma, kandi na bo ubwabo baravuguruzanya. Ndumva akababaro kabo, ariko si jye wakoze ibyo banshinja.”
Yakomeje avuga ko we ahubwo yagize uruhare mu kurokora bamwe mu babaga bahigwa ngo bicwe.
Ati “Njyewe ubwanjye nagize uruhare mu kurokora Abatutsi, barimo umuryango wa Mvuyekure Francois.”
Muri abo yarokoye kandi ngo harimo Mporanyi Charles wari umucuruzi ukomeye, ndetse n’uwari umunyamabanga mukuru wa MRND.
Biguma ahakana uruhare urwo ari rwose muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe akurikiranweho gutangiza ubwicanyi ku Batutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyabubare uri mu Murenge wa Rwabicuma, kwica/kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse; Avugwaho kandi ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu Murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi. We ariko avuga ko n’aho ashinjwa gukorera ibi byaha, atari ahari muri icyo gihe.
Ati “Coloneri Rutayisire ni we wari umuyobozi wanjye, arabizi, byari mu bihe bikomeye; ubwicanyi bwaberaga hose kubera intambara ya FPR.”
Nyuma yo kwiregura mu Rukiko yigaragaza nk’umwere, Hategekimana Philippe uzwi nka ‘Biguma’ yahise aceceka, nta kindi kibazo asubiza guhera uyu munsi n’iyakurikiyeho, ahubwo yumvikana avuga gusa ati “ntacyo mbivugaho”.
Ni uburenganzira Biguma ahabwa n’itegeko (droit de silence), kuguma acecetse ntagire ikibazo asubiza mu Rukiko, nk’uko umuhagarariye mu mategeko yamusobanuye.
Biguma ubu ufite imyaka 67, yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi w’Akarere ka Nyanza; jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba yari umujandarume afite ipeti rya ‘Adjudant-chef, yahungiye mu Bufaransa mu 1999, aza no guhabwa ubuhungiro (Statut de refugie) akoresheje umwirondoro utari wo, aho yiyise ‘Philippe Manier’.
UMUBYEYI Nadine Evelyne













































































































































































