Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bimwe mu byatera abana ku gwingira kandi ababyeyi babo babonsa _Ubushakashatsi

Munezero Jeanne d’Arc

Bimwe mu byo ubushakashatsi bugaragaza ni uko 16% by’abana bari munsi y’amezi atandatu, bagwingira bitewe no kutonswa uko bikwiye.  Impuguke zigaragaza ko ibi bituruka ku myumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi n’ubumenyi buke ku migirire ku konsa neza.

Ibi byagiye bigarukwaho na bamwe mu mpuguke ndetse na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), aho bagaragaza ko amakimbirane yo mu ngo, no guhoza umubyeyi ku nkeke ntabashe konsa umwana neza, umuhangayiko no kutonkereza umwana ku gihe byose ari bimwe mu bishobora gutumwa agwingira kandi yonswa.

Mu kwezi kwahariwe konsa kwatangiye ku wa 1 Kanama 2025, Ikigo cy’igihugu cyita ku mikurire y’abana –NCDA, kivuga ko kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Konsa neza, ahazaza heza hazira igwingira mu bana”. Intego ni ukuganira ku byuho bihari bituma ababyeyi batonsa neza no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu gufasha abonsa.

Nk’uko bisobanurwa na Ntimugura Jean Yves, ushinzwe imirire myiza muri gahunda ya Enough Campaign muri NCDA, agaragaza ko hari ababyeyi bamwe usanga batangira guha abana amazi n’imfashabere mbere y’uko buzuza amezi atandatu. Abandi na bo ugasanga babura ubumenyi ku buryo bukwiriye bwo konsa, cyangwa bagatangira kubavangira kuko bibwira ko babonsa ntibahage, nyamara ikibazo kiba ku buryo bonsa mo umwana.

Akomeza avuga ko ibindi bibazo bikomeye ari amakimbirane yo mu ngo, aho abagore bonsa bashobora guhozwa ku nkeke n’abo bashakanye, bigatuma umubyeyi atabona umutuzo ngo yonse umwana neza. Hari kandi umuhanyayiko no kutonsa abana ku gihe.

Ntimugura avuga ko konsa neza bitangira umwana akivuka. Agira ati “Duhere umwana akivuka mu isaha ya mbere agashyirwa ku ibere akonka ya mashereka y’umuhondo. Kandi noneho agakomeza ku mwonsa kugera ku mezi atandatu ya mbere, akirinda ko yavangamo amazi cyangwa ibindi. Kuvuga ngo ngiye kuvangamo amazi kubera ko umwana afite inyota ntabwo ari byo.”

Akomeza ati “Umwana iyo umushyize ku ibere agafata imoko neza ikajya mu kanwa aronka noneho uko yonka ya mashereka ya mbere aba akungahaye ku mazi amumara inyota. Uko amara umwanya ku ibere ni ko amashereka agenda akomera akungahara ku ntungamubiri. Niyo mpamvu konsa neza ari ugushyira umwana ku ibere wakarabye, kandi umubyeyi nta kimurangaje, bahuje urugwiro, yirinda ko kureba kuri telefoni cyangwa se kurangarira ibindi bintu.”

Ikindi ni uko umubyeyi akwiye kwirinda kuvana umwana ku ibere amujyana ku rindi buri kanya. Ati “Umwana aba agomba kubanza guhumuza ibere rya mbere akabona kumushyira ku rindi.”

Ibi kandi bijyana ko kuba igihe agiye ku kazi, umubyeyi yikama akamusigira amashereka kugira ngo umubyeyi abashe konsa gusa umwana mu mezi atandatu nta kindi amuvangiye.

Jean Yves ashimangira ko amashereka yonyine ahagije ku mwana w’amezi atandatu, bityo adakeneye kuvangirwa. Ati “Amashereka arimo intungamubiri, proteins, ibinure, ibirinda indwara, ibitera imbaraga…. Ntabwo umwana akeneye kunganirwa kuko ibiri mu mashereka kandi birahagije. Noneho anakungahaye ku mazi kugira ngo umwana atagira inyota.”

Yifashishije urugero yavuze ko hari ababyeyi baha abana babo amazi ariko agasukari kandi ibyo byose bitemewe kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, asaba abagabo bafite abagore bonsa kubarinda guhangayika kuko biri mu bituma babura amashereka, abasaba kubafasha mu kubona indyo yuzuye n’ibindi byatuma bonsa neza abana babo.

Batamuriza agaragaza ko iyo ababyeyi batonsa neza abana babo binagira uruhare mu kongera igwingira mu bana. Aboneraho no gukebura abagabo bakoresha imirimo ivunanye abagore bonsa ndetse n’abatuma bahangayika, agaragaza ko ibi byose bituma babura amashereka.

Agira ati “Ibituma umugore atonsa neza harimo umuhangayiko, mukwiriye kurinda umugore guhangayika, mukamurinda umunaniro ukabije, mukagabanya imirimo ishobora kunaniza umugore. Mukwiriye kumubonera ibimutunga, amazi meza, kugira isuku, imirimo yo mu rugo mukayifatanya kugira ngo umubyeyi aze kubona n’umwanya wo konsa.”

Iyo umwana atonswa neza, agira ubudahangarwa bucye, agira imirire mibi, ararwaragurika kuko umubiri we utabasha kwirema mo abasirikare bakomeye babasha guhangana n’indwara cyangwa udukoko (microbes) twinjira mu mubiri. Ibyo kandi bishobora kumutera ibyago byo kuba yapfa.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwa DHS 2019–2020 bwerekanye ko 19.1% by’abana bari munsi y’amezi atandatu bavutse bonswa bakanavangirwa. Ni imibare yazamutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2015.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities