Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), abacuruzi b’ibyuma bikonjesha biyemeje kugabanya iyinjira ry’ibifite ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Ozone); kugira ngo ikoreshwa ryabyo rigabanuke.
Nyuma y’amasezarano yo kurinda iyangirika rya Ozone yasinyiwe i Montreal (Moreyari) mu mwaka wa 1987, u Rwanda rugashyiraho umukono mu mwaka wa 2003; abacuruzi bo mu Rwanda bahawe imashini zo gupima gazi nziza zitangiza ikirere.
Gakuba David, umucuruzi wa Gazi, ahamya ko ikoreshwa rya Gazi mbi mu byuma bikonjesha ryagabanutse kuko abacuruzi bazo bishyize hamwe kandi na REMA ikaba yarabahaye amahugurwa ku bubi bwa gazi yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba.
Aragira, ati “mbere twinjizaga gazi dukurikije uko zikoreshwa. Ariko kuva mu bihumbi bibiri na cumi na gatatu, nibwo twamenye ko hari gazi mbi zitagomba gukoreshwa. REMA yaduhaye amamashini apima gazi ku buryo turangura izifite byibura mirongo icyenda kw’ijana by’ubwiza. Ntitureba ko byanditseho gusa, ahubwo turabanza tukazipima. Turangurira i Dubai cyangwa mu Bushinwa”.
N’ubwo hari ahagikoreshwa ibyuma bikonjesha byaguzwe kera nka Firigo, imyuka ikonjesha amazu n’imodoka bifite gazi mbi, hari ikizere ku igabanuka rya byo kuko ibihugu byose bigize Umuryango w’abibumbye byasinye amasezerano yo kurinda Ozone; n’inganda nyinshi zikaba zitemerewe gukora Gazi mbi.
Dr. Sekomo Bihame Christian, Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, ashima Leta y’u Rwanda kuko ishyira imbaraga mu gushyigikira amasezerano yasinye. Ahamya ko buri mwaka hagomba kugabanya umubare w’ibinyabutabire byinjira kandi n’inganda zibikora zirikubireka.
Ati “izo nganda zikora ibyo binyabutabire, ziri mu nzira yo kubikuraho burundu. Abatarasinye amasezerano nabo bazabura aho babikura”.
Dr. Sekomo yongeraho ko mu 1990 hafatwaga ibipimo by’ibinyabutabire byangiza Ozone biri hejuru ariko ubu ngo byaragabanutse ku buryo hari ikizere ko muri 2050 akayunguruzo ka Ozone kazaba karasubiranye.
Mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 32 umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga akayungururzo ka Ozone, tariki 16 Nzeri 2019, Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Ruhamya Colette, yatangaje ko Gazi zangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba zigenda zikurwa ku isoko buhoro buhoro.
REMA yanashyizeho uburyo bwo kugenzura ahari ibikoresho bishobora kwangizana Ozone hakoreshejwe ikoranabuhanga ryitwa “Online Portal”.
Akayunguruzo ka Ozone karinda abatuye isi n’ibindi binyabuzima kwangizwa n’ubumara buri mu mirasire y’izuba. Ubu bumara bukaba bushobora gutera abantu indwara zirimo Kanseri y’uruhu n’ ishaza ryo mu jisho. Ku bindi binyabuzima ubumara bw’imirasire y’izuba bushobora gutera amapfa atuma amatungo abura icyo arya n’ibimera bigatanga umusaruro muke.
Uwiringira Marie Josee












































































































































































