Amakuru dukesha BBC News Gahuzamiryango aravuga ko Lt Col Willy Ngoma, wari umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa AFC/M23, yaba yishwe n’igitero cy’indege nto z’intambara zitagira umupilote zizwi nka drone mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri.
Nk’uko byatangajwe n’inkuru zishingiye ku makuru yatangajwe n’abadipolomate bo mu karere, abayobozi bamwe mu nyeshyamba n’abajyanama ba leta ya Congo, ngo icyo gitero cyabereye hafi y’agace ka Rubaya mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu ma saa munani z’ijoro.
BBC ivuga ko yagerageje kuvugana n’abahagarariye umutwe wa M23 ndetse n’ingabo za leta ya Congo zizwi nka FARDC, ariko kugeza ubu impande zombi zikaba ntacyo zirabitangazaho, Hakaba nta n’itangazo rya leta ya Congo ryari ryasohoka ku mugaragaro rivuga kuri icyo gitero.
Ibi bibaye mu gihe hari ibiganiro by’agahenge biri gukorwa bigizwemo uruhare na Qatar, aho i Doha habereye amasezerano hagati ya Kinshasa na M23 yo gushyiraho uburyo bwo kugenzura agahenge, burimo indorerezi za Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Hagati aho ariko, Umuryango w’Abibumbye, leta ya Congo n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje gushinja U Rwanda gufasha M23, ni mugihe u Rwanda rwo rudahwema kubihakana, rukavuga ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi gusa ku mupaka warwo.
Agace ka Rubaya gafatwa nk’ikigega cy’amabuye y’agaciro, dore ko kabarizwamo ikirombe cy’amabuye y’agaciro gikungahaye kuri coltan, gitanga hafi 15% by’aya mabuye yose akenerwa ku isi.













































































































































































