Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

BNR Igiye Kwicara Irebe Uko Ubukungu Buhagaze

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange.

Izanafata umwanzuro ku gipimo cy’Inyungu fatizo kizayobora politiki y’ifaranga mu mezi atatu ari imbere.

Ni ibiki iyo Komite bita Monetary Policy Committee ishingiraho mu gufata imyanzuro?

Buri mwanzuro w’iyi Komite uhera ku isesengura ryimbitse ry’imihindagurikire y’ubukungu, uhereye ku mpinduka z’ibiciro ku isoko, uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uhagaze, ndetse n’imibare y’iteganyagihe ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu bihe biri imbere.

Ibyo byose ni byo iyi komite ishingiraho ifata ibyemezo by’ingenzi, birimo no kugena Igipimo cy’inyungu fatizo kigira uruhare rukomeye mu kuyobora icyerekezo cy’ubukungu.

Ireba kandi impinduka z’ibiciro ku isoko (inflation), cyane cyane igipimo cy’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku mwaka;

Impamvu zitera izamuka cyangwa igabanuka ry’ibiciro, nko kuzamuka kw’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, cyangwa ihindagurika ry’ifaranga ku isoko mpuzamahanga;

Abahanga ba BNR banareba iteganyagihe ry’ubukungu mu mezi n’imyaka iri imbere, hakarebwa uko umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ushobora kwiyongera cyangwa kugabanuka;

Imiterere y’isoko ry’imari, harimo uko amabanki atanga inguzanyo n’uko inyungu ku nguzanyo zihagaze nabyo birasuzumwa.

Banareba imiterere y’ubukungu bw’isi, cyane cyane ibihugu u Rwanda rukorana nabyo ubucuruzi, kuko ihindagurika ryabyo rishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Ibyo byose ni byo iyo Komite ishingiraho ifata ibyemezo by’ingenzi, birimo no kugena Igipimo cy’Inyungu fatizo (CBR).

Iki gipimo ni cyo Banki Nkuru yifashisha mu kugenzura amafaranga ari ku isoko:

Iyo icyo gipimo cyazamutse, inyungu ku nguzanyo zirazamuka bityo amafaranga atembera ku isoko akagabanuka; iyo igabanutse, amabanki ashishikarizwa gutanga inguzanyo nyinshi, bigatuma ishoramari n’ubucuruzi byiyongera.

Kuki imyanzuro y’iriya Komite ifite akamaro?

Imyanzuro ya MPC igira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Iyo ibiciro bizamuka cyane, bigabanya ubushobozi bwo kugura bw’abaturage. Iyo kandi inyungu ku nguzanyo ziri hejuru, ubucuruzi n’ishoramari biradindira.

Ni yo mpamvu iyi Komite ishaka kuringaniza ibintu binyuze mu kurinda ko ibiciro bizamuka bikabije, ariko nanone itabangamira iterambere ry’ubukungu.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura inganda, ubuhinzi n’ikoranabuhanga, politiki y’ifaranga nayo ni ngombwa ko iba ivuguruye neza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities