Big Television Network (BTN) yafunguye shene ya kabiri bise B Plus (B+) izibanda ku guteza imbere imikino n’imyidagaduro.
BTN TV ni imwe mu mateleviziyo amaze gushinga imizi mu Rwanda. Mu myaka itanu imaze ikora, ibarirwa ku mwanya wa gatatu mu mateleviziyo arebwa cyane mu Rwanda nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2021 na FOJO.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022, nibwo iyi televiziyo yatangije shene nshya yiswe B+ izibanda ku guteza imbere imikino n’imyidagaduro nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa BTN TV.

Ku ikubitiro B.Plus yatangiye igaragara ku bafite decoderi ya Startimes ku murongo wa 127, bikaba biteganyijwe ko mu minsi irimbere izatangira kugaragara no kuri Free To Air ndetse no ku zindi decoderi zitandukanye ziba ku isoko ryo mu Rwanda.
Iyi televiziyo ushobora no kuyireba uciye ku rubuga rwa BTN arirwo www.btnrwanda.com cyangwa kuri Application ya ‘BTNRWANDA’ umanura (download) uciye muri Google Playstore.
Ahmed Pacifique umuyobozi mukuru wa BTN TV Rwanda yavuze ko gufungura shene ya kabiri ntacyo bizahungabanya ku mikorere yari isanzwe ahubwo ari mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’abakunzi b’iyi televiziyo.

Ati “Abakurikira BTN TV ntabwo bakwiye kugira impungenge kuko twabanje gukora neza inyigo yabyo, ahubwo bitegure ko tugiye kurushaho kubagezaho ibintu byiza kandi byinshi nk’uko bajyaga babidusaba.”
Nyuma yuko B.Plus ifunguye mu minsi mike iraba itangira gutambutsa n’ibiganiro bitandukanye.
Ubwanditsi















































































































































































