Bamwe mu baturage bafite imyaka bahinze mu nkuka z’ikiyaga cya Gashanga barasaba leta ko yabafasha guhabwa ingurane ku mirima yabo, kugira ngo babone uko bajya gushaka ahandi bahinga.
Abaturage abwiye RBA dukesha iyi nkuru ko iyikurwa ryabo muri iyo mirima batugeze babyumvikanaho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, kuko ubuyobozi buvuga ko nta muturage uzagenerwa ingurane ku wo ari we wese ufite imitungo ku nkengengero z’ibiyaga cyangwa imigezi igihe iyo mitungo iri mu ntambwe zibujijwe n’itegeko.
Nubwo ab’abaturage bo mu mirenge ya Juru na Rilima bavuga ko bamaze igihe kinini bahinga ku nkombe z’ibiyaga ariko basanga bikwiye ko ibikorwa byabo by’ubuhinzi byahavanwa, ariko nanone hagatekerezwa ku ngurane kuri iyi mirima bamwe bavuga ko bafitiye ibyangombwa, abandi bakavuga ko imyaka ibatunga ari ho ituruka bityo ko kuhavanwa bashumbushwa ubundi butaka.
Tuyisenge Marie Rose ni umwe mu bafite imyaka aho ku nkombe y’ikiyaga cya Gashanga akaba yemeza ko kuhava bikwiye kuko iyo imvura iguye ari nyinshi usanga amazi yuzuye mu mirima yabo ikabagiriza imyaka.
Yagize ati “ikibazo cyo turakigira kuko usanga imvura igwa hakuzura imyaka ikangirika gusa usanga bikunze kuba ku munttu wahinzemo imyaka itinda kuko harubwo hakama cyangwa amazi akaba menshi agahomba ariko nanone ntago dukwiye kuhava gutyo gusa ngo twicwe ninzara bakaduhaye ingurane tukabona aho natwe duhinga tukabasha kubaho ubuhinzi nibwo budutunze.”
Nsanzimana Fidele wo mu murenge wa Juru we avuga ko iwe intabwe zirenga ariko nawe akaba yemera kuhava mugihe ahawe ingurane. Yagize ati “rwose aha hantu harerera cyane kuko nkubu mpeza intoryi nyinshi zikabasha kuntunga nkishyurira umuryango ubwisungane mu kwivuza none ko munsaba kuhava ntangurane tuzabaho dute ko iyo twahinze hano ku kiyaga usanga ntanzara abaturage ttugira nku baraduhagaritse ariko inzara imeze nabi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bizwi ko ntawemerewe kugira igikorwa akorera ku butaka bukomye ku migezi n’ibiyaga; gusa ngo abaturage bahawe uburenganzira bwo kubuhingaho imyaka yera vuba ariko ko ubutaka atari ubwabo.
Umuyobozi w’aka karere Richard Mutabazi avuga ko nta ngurane iteganirijwe uwo ari we wese ufite ibikorwa kuri izo nkombe agasezeranya ko uwagirwaho n’ingaruka zo kuhavanwa yafashwa ku bundi buryo.
Usibye ibikorwa by’ubuhinzi bukorwa ku kiyaga cya Gashanga, ku nkombe z’ikiyaga za Mugesera gihuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Rwamagana na ho ni hake cyane wabona harubahirijwe itegeko, kuko usanga henshi ku nkombe z’iki kiyaga hari imirima ihinzeho imyaka itandukanye aho ba nyirayo batitaye ku ntambwe ziteganywa n’itegeko.
Gusa hamwe na hamwe hari inzu ubona ko zihamaze igihe kirekire zubatswe hafi cyane ku nkombe cy’ikiyaga aho ntawemerewe kuzisana; cyokora hari izindi bigaragara ko zirimo kubakwa muri iki gihe aho biruhije kumenya ba nyirazo cyangwa ibizazikorerwamo hakibazwa niba zarahawe ibyangombwa byo kubaka mu nkengero z’amazi.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Juliet Kabera, avuga ko kuba hari abashyira ibikorwa ku nkombe z’ibiyaga batabiherewe uruhushya bigaragaza kutubahiriza amategeko ariko nanone ngo nta gukuraho ikibazo uteza ikindi bityo ngo abantu bakwiye kumva impamvu n’akamaro ko kubungabunga inkombe z’amazi.
Cyokora n’ubwo ntawemerewe kugira ibikorwa ashyira ku nkombe z’inzuzi, imigezi n’ibiyaga; igihe biri ngombwa ubikeneye asaba uburenganzira ministeri y’ibidukikije ikabimwemerera harebwe inyungu bifitiye igihugu kandi ntibihungabanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi cyangwa inkengero zayo.
Ubugenzuzi bukorwa na REMA ku iyubahirizwa ry’itegeko ry’ibidukikije ku biyaga n’imigezi, abarenze ku itegeko bagirwa inama yo guhagarika ibikorwa byabo no guhabwa ibihano aho biri ngombwa harimo no gucibwa amande ku barenze ku itegeko.
Metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi na metero 50 uvuye ku nkombe z’ikiyaga ni yo ntera iteganywa n’itegeko ry’ibidukikije rya 2005 ku buryo ntawemerewe kugira ikindi ahakorera kitari ukuhatera ibiti cyangwa ibyatsi hagamijwe kubungabunga ubwo buso bukomye (buffer zone).
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































