Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Kubura amazi meza ni imwe mu mbogamizi bafite mu kwirinda no gukumira COVID-19

Amazi meza akomeje kuba ikibazo mu gihe ari ingenzi mu guhangana n'ikwirakwizwa rya COVI-19 (Ifoto/Ububiko)

Abaturage ba Bugesera bavuga ko kuba batagira amazi ari imbogamizi mukwirinda no gukurikiza amambwiriza yo kwirinda ikwirakwinzwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Ariko hari nabandi bagifite imyumvire ishobora kubongerera ibyago byo kwandura iki cyorezo gihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi n’ibindi.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Gashora bavuga ko ibice bimwe na bimwe bikagize bagorwa no kubona amazi, bikababera imbogamizi mu kubahiriza aya mabwiriza ndetse bakomeza bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi ku buryo ayo babonye bayakoresha bayarondereza. ko usanga benshi batarumva neza akamaro ko kwambara agapfukamunwa.

Munyentwari wo mu Murenge wa Rweru yagize ati “Ikijyanye no kugira isuku mu kwirinda Coronavirus batubwira ko ari ugukaraba intoki kenshi gashoboka kandi ni nabyiza ariko usanga tugira ikibazo cy’amazi tuvoma kure, n’uyabonye akagerageze kuyarondereza ngo adashira. Urumva rero ko ari ikibazo, ubuyobozi bukwiriye kudufasha bukatwegereza amazi.”

Nyiramana Domina yavuze ko ikibazo cy’amazi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera gihangayikishije, cyane cyane muri ibi bihe Abanyarwanda basabwa kongera isuku mu kwirinda Coronavirus.

Ati “Hari nk’aho bacururiza usanga bafite kandagira ukarabe ariko ugasanga nta mazi aherukamo bitewe nuko nabo bayabona byabagoye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ikibazo cy’amazi adahagije muri aka karere kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti.

Ati “Dufite ibice byinshi bitarageramo ibikorwaremezo bitari amazi gusa. Igikorwa rero na mbere y’iki cyorezo ni uko bigomba kuhagezwa. Bigenda bikorwa uko ubushobozi bubonetse, uko ingengo y’imari ibonetse.”

Mutabazi avuga ko akarere gafite ingamba zo kongera amazi atunganyijwe akava kuri metero kibe 3600 ku munsi (ari munsi ya 20% by’amazi akenewe) akagera ku bihumbi 15.

Ati “Kurwanya Coronavirus abantu badafite amazi birumvikana ko ari imbogamizi ariko nanone ntabwo ibintu byose dukora ariko biba bitworoheye kubikora. Kuba udafite amazi hafi ntabwo bivuze ko wicwa n’indwara ahubwo bivuze ko uvunika uyashaka.”

Yasabye abaturage babona amazi bavunitse kwihanganira imvune bakajya kuyashakira aho ari kugeza igihe bazayegererezwa.

Mutabaziyavuze ko mu karere ayobora hakiri n’abaturage bafite imyumvire ibangamiye amabwiriza yo kwirinda Coronavirus barimo abatambara neza agapfukamunwa, abantu usanga begeranye cyane, abakora ibikorwa bitewe birimo gucuruza inzoga n’ibindi bakwiye gucikaho.

Mu Rwanda kugeza ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, hamaze kuboneka abantu 1416 banduye Coronavirus, abantu 737 barakize barataha naho 675 bacyitabwaho kwa muganga. Kugeza ubu ibipimo bimaze gufatwa bigera ku 192,379; abantu bamaze kwitaba Imana bahitanwe n’iki cyorezo ni bane (4).

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities