Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, imikino ya ¼ muri Shampiyona y’umupira w’amaguru “Primus National League” yakomeje, aho Bugesera FC yatinze Police ibitego 2-1, na ho Kiyovu Sports yihererana Muhanga FC iyitsinda ibitego 2-0.
Umukino wari indyankurye ni uwahuje Mukura VC na Sunrise FC baguye miswi igitego 1-1. Umukino watangiye ushyishye cyane ikipe ya Mukura yataka cyane gusa na Sunrise ikanyuzamo ikataka ariko ubona ko Mukura irusha Sunrise. Ku munota wa 12 w’igice cya mbere Mukura yabonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Ngirimana Alexis.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe ku busa bwa Sunrise FC. Igice cya Kabiri cyatangiye amakipe yombi ashaka ibitego ariko ku munota wa 65 Sunrise yishyuye Mukura ku gitego cyatsinzwe na Yaphes Mubilu. Umukino warangiye amakipe yombi anganya.
Umukino wagombaga guhuza Rutsiro na Marine wasubitswe kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ukaba waragomvaga kubera kuri Stade Umuganda y’i Rubavu.
Rukundo Eroge













































































































































































Kundwa Dorcas
May 29, 2021 at 18:09
Ndumva bitoroshye gs Imana itubabarire Ibiza bihagarare.gs iyi nkuru ndabona iryoheye amatwi.komerezaho kbs Imana igushyigikire