Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Burera bagikomeje umuco wo gushishikariza abana kunywa inzoga babambwira ko utazinyoye aba ar’imbwa baranegwa na bagenzi babo.
Ubuyobozi bw’aka Karere buravuga ko hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu babyeyi bagifite umuco wo kumva ko umwana utanyoye inzoga atazavamo umugabo, no kubigisha ko umwana atadakwiye ku rereshwa inzoga akenshi usanga ariho hatangirira uburara kuko aba yaratojwe akabari akiri muto.
Aba babyeyi batunywaho agatoki bibukijwe ko umwana arerwa n’amata badakwiye gusimbunzwa ikindi nubwo abenshi bagaragaza ko baba babuze ikindi babaha kuko amata ataragera kuri buri wese.
Ndayobotse Martin agira ati: “Akayoga se! N’ubundi nkatwe bo mu cyaro usanga tutarabiha agaciro kuko usanga nufite inka ikamwa ayajyana ku isoko kugirango abonemo umwambaro ndese nicyo kurya urumva rero ko utayaha abana gusa ngo ejo ubure icyo ubagaburira barayanywa nabo nubwo aba arimake kandi mujye munibuka ko ataragera no kuri bose”.
Nzayisenga Beatrice we agira ati “Ntabwo ari byiza! Ndanenga abavuga ko umwana utanyoye inzoga atavamo umugabo kuko ntaho bihurira kuko umwana warezwe n’inzoga ntakura neza. Njyewe numva umubyeyi wazafatwa yahaye umwana we inzoga mu kabari. Bakwiye kujya bamuha igihano kiremereye bikabera urugero n’undi wese ubitekereza atyo.”
Munyaneza Joseph, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bagiye kwigisha abaturage gukora ubworozi bwa kijyambere bugamije kongera umukamo, kugira ngo amata agere kuri bose bareke guha abana inzoga bitwaza ko nta mata babona ahagije, kugira ngo barebeke ko icyo bita nk’umugani muri aka karere bihinduke insigamigani.
Agira ati “nta kindi kigomba guca uwo muco usibye kwigisha no guhanda ababikora nkana. Gusa hari na gahunda duteganya gukora yo kongera amakusanyirizo bakabasha kubona aho bayakura ku kigero bifuza noneho turebe ko umuco wo kujyana abana mu kabari wacika burundu.”
Ubu mu Rwanda hakamwa amata angana na Litiro miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu, mu gihe biteganyijwe ko umuntu umwe agenewe kunywa litilo 200 ku mwaka ariko ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko umuntu umwe anywa litiro 72 gusa. Aha niho bahera bagaragaza ko igipimo cyo kunywa amata mu Rwanda kikiri hasi, impamvu yo kongera ubukangurambaga bwo kunywa amata no kongera umukamo.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































