Mu Rwanda hatangiye Igikombe cya Afurika cya Handball 2026 mu bagabo, bitangira ikipe y’u Rwanda itsinda iya Zambia ibitego 30-19 mu mukino wabereye muri BK Arena.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire niwe watangije iri rushanwa ryabanjirijwe n’ibirori byatangiye saa moya z’ijoro.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda Twahirwa na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika Dr. Mansourou Aremou.
Mbere y’umukino nyirizina mu gihe ibi birori byanasusurukijwe n’itorere Inganzo ngari.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye ikina neza, bigaragara ko irusha iya Zambia.
Aho Zambia ikangukiye, nayo yatsinze u Rwanda ibitego bine, rwo rutsinda bitanu bituma ikinyuranyo kiba ibitego 12 kuri bitanu bya Zambia.
Iminota icumi ya nyuma y’igice cya mbere u Rwanda rwongeye kuzamuka rutsindamo ibitego bitanu mu gihe Zambia yatsinzemo ibitego bitatu, bituma igice cya mbere kigizwe n’iminota 30 kirangira ari ibitego 17-8.
Iminota icumi ya mbere y’igice cya kabiri yarangiye habonetsemo ibitego bitanu ku mpande zombi, birimo bitatu by’u Rwanda na bibiri bya Zambia, u Rwanda ruyoboye n’ibitego 20-10 mu gihe umukino wari usigaje iminota 20 ngo urangire.
Zambia mu gice cya kabiri wabonaga ko yihagazeho ugereranyije nuko yatangiye umukino, ndetse ibanza kuzitira u Rwanda ngo rudatsinda ibitego byinshi, bituma mu minota icumi yakurikiyeho rutsindwa ibitego bine ariko rwinjira mu minota icui ya nyuma rukiyoboye n’ibitego 24-14.
Ibi ariko batandukanye n’iminota icumi ya nyuma y’umukino kuko u Rwanda rubifashinwe na Kayijamahe Yves rwayitsinzemo ibitego bitandatu Zambia igatsindindamo bitanu byatuma rwegukana umukino wa mbere muri iki gikombe cya Afurika ku giteranyo cy’ibitego 30-19.
Mu yindi mikino yabaye ku munsi wa mbere w’iki gikombe cya Afurika ni uyu ikipe ya Algeria iri mu zibahabwa amahirwe yo gutwara igikombe yatsinzwe na Nigeria ibitego 25-23, Misiri itsinda Gabon 36-25, Guinnea itsinda Kenya 36-27, Angola itsinda Uganda 37-21, Cape Verde itsinda Congo Brazzaville 34-28, Maroc itsinda Benin 52-28 naho Tunisia itsinda Cameroon 41-22.
Kuri uyu wa Kane , u Rwanda rurakina umukino wa kabiri uruhuza na Algeria yatsinzwe na Nigeria mu mukino wa mbere.













































































































































































