Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

CHAN 2020: Uko amakipe azahura mu mikino ya kimwe cya kane

Imikino ya kimwe cyane cy’imikino nyafurika ahuza amakipe y’ibihugu akinamo abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2020, ariko u Rwanda rukazakina ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 saa tatu z’ijoro.

Iyabaye iya mbere izahura n’iya kabiri, nk’uko bigenwa n’amategeko y’irushanwa, iyo mu itsinda A ihure n’iyo muri B na ho iyo mu itsinda C ihure n’iyo muri D.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Mutama 2021 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), Mali izakina n’ikipe ya Congo Brazaville, mu gihe saa tatu z’ijoro (21:00) Cameroon yakiriye irushanwa izakina na DR Congo.

Ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) Morocco yabaye iya mbere mu itsinda C izakina na Zambia yabaye iya kabiri mu itsinda D.

Na ho mu itsinda D saa tatu z’ijoro (21:00), Guinea yabaye iya mbere izakina n’u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu itsinda C ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Ikipe zizava muri iki cyiciro, zizakina imikino ya kimwe cya kabiri izatangira tariki ya 03 Gashyantare 2021 mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki ya 07 Gashyantare 2021.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities