Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Col Jill Rutaremara wabaye Umuvugizi wa RDF mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Col Jill Rutaremara wigeze kuba umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda ari mu bagiye mu kiruhuko cy'izabukuru (Ifoto/MoD)

Ku wa Mbere taliki 06 Nyakanga 2020, ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwashyize abasirikare 1,449 mu kuruhuko cy’izabukuru. Muri bo harimo na Col Jill Rutaremara wayoboraga ishuri rukuru rya Gisirikare akaba yarabaye n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda igihe kirekire.

Mu basirikare 1449 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abasirikare bakuru mu mapeti yo hejuru 41, abafite amapeti yo hagati na hagati (career officers) 369 n’abandi basirikare bato 1018. Hari n’abandi 21 bagiye mu kiruhuko kubera ubuzima bwabo butameze neza.

Col Jill Rutaremara wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko we na bagenzi be bashimiye Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame na RDF muri rusange kandi bamwizeza ko bakiri mu kazi, ko bazakomeza kuzirikana intego yatumye u Rwanda rubohorwa.

Ati: “Ntituzigera na rimwe tugambanira igihugu cyacu na bagenzi bacu twafatanyije mu kukibohora kandi n’ubu tugifatanyije mu kukirinda.”

Minisitiri w’ingabo Major Gen Albert Murasira yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umurava n’ubwitange bagize mu gukorera igihugu (Ifoto/MoD)

Minisitiri w’ingabo Major Gen Albert Murasira yashimiye abasirikare bose bahawe ikiruhuko cy’izabukuru, ababwira ko ubwitange bagize mu kubohora no kubaka u Rwanda butabaye impfabusa. Ati: “Twishimira uruhare mwagize mu kugira u Rwanda igihugu twirata ko ari mu rugo rwuje amahoro n’ituze.”

Minisitiri w’ingabo Major Gen Albert Murasira aha icyemezo cy’ishimwe abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru (Ifoto/MoD)

Umuhango wo gusezerera bariya basirikare wabereye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, ukaba waranitabiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura n’abandi bagaba b’ingabo.

Inkuru dukesha umuseke.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities