Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abasirikare ibihumbi 21 barimo Colonel Innocent Munyengango na Colonel François Regis Gatarayiha bo bahabwa ipeti rya Brigadier General.
Innocent Munyenganyo wahawe ipeti rya Brig. General yari Umuyobozi wa Brigade ishinzwe ibikoresho naho Col François Régis Gatarayiha ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iperereza rya gisirikare.
Itangazo rya RDF rivuga ko ba ofisiye 43 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bahawe irya Colonel.
Ba ofisiye bari bafite ipeti rya Major bagera kuri 253 bazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Abazamuwe ku ipeti rya Major bagera kuri 79, abasirikare 299 bazamuwe ku ipeti rya Capitaine.
Abasirikare 11 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant Major, abasirikare 2,296 bazamuwe ku ipeti rya Staff Sergeant, abasirikare 10,260 bazamuwe ku ipeti rya Sergeant, abasirikare 7,822 bazamuwe ku ipeti rya Corporal.

Itangazo rya RDF.












































































































































































