Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID-19: Abakora ingendo z’indege mu masaha y’ijoro basabwa kwitwaza ubutumwa bahawe na Polisi

Hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yabaye tariki ya 29 Nyakanga yemeje ko ingendo zo mu ndege zisubukurwa tariki ya 1 Kanama 2020. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikangurira abazajya bakora  ingendo z’indege cyane cyane nyuma ya saa tatu z’ijoro ko guhera  tariki ya 3 Kanama bazajya bamenyekanisha gahunda zabo z’ingendo mu ndege banyuze ku rubuga www.mc.gov.rw .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera,  yavuze ko abantu bashobora kuzajya basura ruriya rubuga bifashishije mudasobwa na telefoni zifite murandasi cyangwa bagakoresha telefoni zabo bakanda *127# bagakurikiza amabwiriza.

Yagize ati  “Abafite ingendo z’indege bazajya basura uru rubuga www.mc.gov.rw bifashishije mudasobwa, telefoni zifite murandasi cyangwa bakoreshe telefone zabo bakanda *127# nyuma bakurikize amabwiriza. Polisi izajya iboherereza ubutumwa bugufi bazajya bereka abapolisi mu gihe bazaba babasanze mu muhanda nyuma ya saa tatu z’ijoro.”

Yaboneyeho kwibutsa abagenzi kujya berekana tike (ticket) y’indege, avuga ko abapolisi bazajya babafasha mu kuborohereza gutambuka.

CP Kabera akomeza avuga ko  abazaba bajya ku kibuga cy’indege bizajya bikorwa n’umugenzi naho abazaba bava ku kibuga cy’indege bizajya bikorwa na hoteli zishinzwe  kubakira. Yakomeje asaba abantu kuzajya batanga amakuru ahagije kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Ati “Kugira ngo iki gikorwa kigende neza  umugenzi azajya atanga amazina ye yose,   nomero ye ya telefoni, ibirango by’ikinyabiziga azagendamo,igihe ikinyabiziga kizamutwarira n’igihe kizagarukira ndetse n’indege azagendamo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko ibi bishyizweho mu rwego rwo korohereza abakora ingendo z’indege nyuma ya saa tatu ndetse no kugira ngo bifashe Polisi mu kazi kayo ko kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yasabye abantu kuzajya bihutira gutanga amakuru igihe bahuye n’ikibazo mu gukoresha urubuga rwatanzwe haruguru bagahamagara umurongo wa telefoni ariwo 0788311606.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyorezo cya COVID-19 kigihari bityo bakaba batagomba gutezuka, gucika intege, gusuzugura cyangwa kutumvira amabwiriza yose yo kukirinda. Buri muturarwanda wese asabwa kugira uruhare mu kwirinda ndetse no kurinda abandi bityo gahunda ya NtabeAriNjye ibe umuco.

Yasabye abazaba bakora ingendo zo mu ndege kujya bubahiriza amabwiriza asanzweho yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 nko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe, guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities