Minisiteri y’uburezi yasabye abari mu burezi bose barimo abarimu n’abayobozi b’ibigo gufata urukingo rushimangira rwa COVID-19 mbere y’Itangira ry’igihembwe cya 2 cy’umwaka w’amashuri wa 2021-2022.
Itangazo iyi ministeri yashyize ahagaragara ku wa kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, rigira riti “Minisiteri y’uburezi irasaba abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bafashe urukingo rwa kabiri rwa covid-19, ariko bagejeje igihe cyo gufata urukingo rwa gatatu rushimangira (BOOSTER) kwihutira kugana ibigo nderabuzima bibegereye gufata urwo rukingo.”
Nubwo iyi ministeri isaba abayobozi n’abarimu mu bigo gufata urukingo rwa gatatu bivugwa ko hakiri n’abatarafata urwa Kabiri, kandi amabwiriza ya Leta aherutse gusohoka asaba buri muntu wese ujya ahateraniye abantu benshi kuba yarikingije byuzuye.

Gusa hirya no hino mu Rwanda haracyumvikana abantu banze gufata urukingo na rumwe rwa COVID-19 bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imyemerere y’Idini. Ikindi kandi hagiye hagaragara abikuye mu kazi harimo n’abarimu ku mpamvu zo gusabwa gufata inkingo za COVID-19 nyamara bo batabikozwa.
Urugero rwa vuba ni umwarimu witwa Mutuyima Zibie wo mu karere ka Karongi ho mu ntara y’Uburengerazuba, muri uku kwezi nibwo yasezeye ku kazi ko kwigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyegabo, aho yavugaga ko adashobora gufata uru rukingo kubera ko Imana itabimwemereye.
Nshungu Raoul













































































































































































