Amakuru atangwa n’abaturage binyuze ku murongo wa 114 amaze gutuma haboneka abarwayi 5 ba koronavirusi ndetse n’abo bahuye nabo basaga 30. Ariko kandi hari abakoresha uwo murongo bawukinisha ku buryo hamaze gutabwa muri yombi batanu.
Nk’uko tubikesha RBA yasuye aho abakira amakuru anyuze kuri uwo murongo bakorera, buri wese mu bagize iri tsinda, imbere ye hari mudasobwa imufasha mu kazi ke, ndetse yambaye utwuma tumufasha kumvikana n’uhamagaye.
Ni umurongo ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 90 bahamagariye icyarimwe. Ni akazi gakorwa n’abakozi basimburana mu byiciro 3 ku munsi kuko uyu murongo ukora amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7.
Umukozi uhuza ibikorwa by’uyu murongo wa 114, Kamali Fulgence, avuga ko amakuru atangwa binyuze kuri uyu murongo agera ku zindi nzego byihuse bigafasha mu rugamba rwo guhangana na COVID19.
Yagize ati “Hari abahamagara bafite ibimenyetso bakavuga bati mfite inkorora, ndimo guhumeka nabi, mfite umuriro mwinshi, bya bimenyetso mpuruza mujya mwumva. Iyo bakiriye uwo muntu hari uburyo bamuvugisha bakumva niba hari umuntu bigeze guhura wenda wagaragayeho kiriya cyorezo cya koronavirusi. Icyo gihe rero bashobora kumwohereza kuri command post, kuri Command post na ho hari amakipe ashinzwe gufasha abo bantu kugira ngo bashobore guhabwa serivisi z’ubuvuzi.”
Mu bahamagara kuri uyu murongo harimo abahita bahabwa ubutabazi bw’ibanze hashingiwe ku makuru batanze, ndetse kugeza ubu 5 muri bo ibipimo byabo bikaba byaragaragaje ko banduye icyorezo cya COVID19.
Dr. Rwagasore Edson, ni umuganga ukorera mu itsinda ritanga ubutabazi bwihuse, Rapid response team, avuga ko Call Center ya 114 bakorana bya hafi cyane kuko ni yo ibahuza n’abaturage.
Akomeza avuga ko hamaze kuboneka abarwayi batanu ba #COVID-19 n’abo bahuye na bo bagera kuri 33 bose bamenyekanye binyuze ku murongo wa 114. Agira ati “Urumva ko ari amakuru aba ari ingenzi kuba twarabashije kubona cases eshanu zivuye ku bantu ku giti cyabo basabye ko basuzumwa kubera ko hari impamvu zimwe na zimwe harimo nko kuba barakoze urugendo ahantu runaka.”
Nyuma y’ukwezi uyu murongo ushyizweho, umaze kwakira abasaga ibihumbi 360, cyakora abangana na 16 ku ijana gusa nibo bakoresha neza uyu murongo basaba cg batanga amakuru kuri koronavirus, hakaba n’abandi bawukinisha nk’uko Umutoni Cecile Esperance, umwe mu bakira abahamagara ku 114.
Agira ati “Hari abandi bahamagara babaza ibibazo birebana n’izindi ndwara, hari abahamagara bakeneye ko tubaha ubufasha bw’uko babona za ambulances, ariko umubare munini dufite ni uwo abahamagara bakinisha umurongo wacu. Hari abantu bahamagara batukana, hari abantu bahamagara bagakupa, hari n’abandi baduhamagara bagakupa.”
Kugeza ubu abantu 5 bamaze gutabwa muri yombi na polisi kubera gukoresha nabi uyu murongo, ndetse bamwe muri bo bicuza ibyo bakoze.
Umwe mu bafatiwe muri iki gikorwa ati “Nahamagaye uriya murongo mbumvisha uburyo njyewe mfite ikibazo cyo kuba ndwaye bagomba kumpima cyangwa nkahabwa akato ariko narabakinishaga kuko nabibonye uyu munsi ariko icyo gihe ntabwo nabyibukaga. Inama nabagira bareke gukinisha ino nomero.”
Na ho mugenzi we bafunganye ati “Ni umwana wakoresheje numero yanjye ahamagara kuri uriya murongo abatuka. Nyine yarabahamagaye abatuka ibitutsi biteye isoni nanjye ubwanjye ntasubiramo. Ni ukwitondera ibi bintu kuko ntabwo byoroshye kuko nanjye aha hantu ndi ntabwo mpishimiye gusa nyine icyo nababwira ni ukwirinda guha amatelefoni abana bayacokoza.”
Aha ni ho Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ahera asaba buri wese kwirinda kugwa mu makosa n’ibyaha nk’ibi.
Yagize ati “N’abandi bayikoresha nabi babyumve babicikeho babireke! Tumaze igihe kinini dukangurira abanyarwanda kureka gukoresha iriya mirongo nabi; atari ugutukana, atari uguhamagara ngo basabe indirimbo, atari uguhamagara ngo basabe amafaranga, atari abana kuyikinisha. Ababyeyi bafite abana baha za telefoni zabo bakwiye gushyiramo uburyo bw’ibanga ibyo bita password kugirango umwana nakinisha telefoni adahamagara ino mirongo kuko ni benshi bayihamagara. Aba bantu rero nibyo barimo kubazwa, nibyo bakurikiranyweho, ubwo inzego zibishinzwe zirareba icyo amategeko ateganya kubera ko igihe kirekire tumaze dusaba abanyarwanda kubyirinda bigaragara ko hari abakibikora.”
Mu bakozi basaga 190 bakira abaturage ku murongo wa 114, harimo 30 ku ijana baturuka mu zindi nzego mu gihe abasigaye bose ari abapolisi.
Panorama













































































































































































