Abana bo mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, bigomwe bimwe mu bibanezeza bakusanya inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi mirongo irindwi (70.000Frw) bagura ibiribwa byo gufasha imiryango irimo abana b’imfubyi ndetse n’irimo abafite ubumuga.
Ku wa gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, ni bwo abana 60 basohoje igikorwa cy’ubugiraneza batangiye muri ibi bihe isi yose yugarijwe n’Icyorezo cya Koronavirusi, imirimo igahagarara. Imiryango imwe yagowe no kubona ibiyitunga, ariko cyane cyane imiryango itishoboye ndetse n’abatungwa n’uko bakoze. Imiryango irimo abana bafite ubumuga ndetse n’iy’imfubyi ntiyasigaye. Abana bifuje kwifatanya na bagenzi babo baha imiryango icumi (10) ibiribwa birimo Kawunga, ifu y’igikoma, umuceri n’isukari.

Abana basanze bagenzi babo aho batuye babashyiriye inkunga babageneye. Igikorwa babanje kumenyesha inzego z’ibanze cyakorewemo (Ifoto/Panorama)
Bamwe mu babyeyi bafashwe n’ikiniga, amansonza abatemba mu maso, batunguwe n’abana bahagarariye abandi babazaniye inkunga kandi batari bariyeteze kuko ntawigeze abateguza. Abandi babakirije amasengesho ndetse babasabira umugisha k’ubw’umutima mwiza baberetse no kuzirikana bagenzi babo.
Umurerwa Sandrine atuye mu mudugudu wa Gasasa, akaba afite umwana wavukanye ubumuga. Ashima abana batekereje kuri bagenzi babo muri ibi bihe bikomeye imirimo bakoraga yahagaritswe.
Agira ati “Aba bana batweretse urukundo n’umutima wo kuzirikana bagenzi babo bafite ibibazo bitandukanye. Imana yabakoresheje, turanezerewe cyane Imana ibahe umugisha. Ubuzima buragoye cyane cyane ku bana bafite ubumuga muri iki gihe.”

Umurerwa Sandrine ashima abana umutima w’urukundo bagize bagatekereza abana bagenzi babo bafite ubumuga (Ifoto/Panorama)
Mukankusi Rose ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Taba, afite abana bane barimo umwe ufite ubumuga, ashima igikorwa cy’abana bazirikana bagenzi babo kandi byerekana ikimenyetso cy’urukundo.
Agira ati “Ndishimye cyane kandi ni ibintu byiza kubona abana batekereza bagenzi babo, binkoze ku mutima. Kuba mbonye urubyiruko nk’aba baje gufasha bagenzi babo binyeretse urukundo bafite. Nk’ababyeyi biduhaye isomo ryo gukundana no kuzirikana bagenzi bacu bari mu bibazo.”

N’ubwo imvura yagwaga abana bakomeje igikorwa bitangiye kugeza bagisoje (Ifoto/Panorama)
Umuganwa Divine, umwana uyoboye itsinda ryateguye igikorwa cyo gufasha bagenzi babo bafite ibibazo binyuranye, avuga ko bishize hamwe ari abana bagera kuri 60, bigomwa kugura bimwe mu bishimisha, amafaranga avuyemo agera ku bihumbi 70 bayaguramo ibiribwa byo gufasha imiryango irimo abana b’imfubyi ndetse n’irimo abana bafite ubumuga.
Agira ati “Twtekereje igikorwa twakorera abana bagenzi bacu bafite ubumuga ndetse n’ab’imfubyi, kugira ngo kibe ikimenyetso cyo kubereka ko twifatanyije na bo muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi abantu baguma mu rugo. Amafaranga twakoresheje twayakuye ku yo ababyeyi baduha kugira hagire ibyo tugura, tugenda twigoma bimwe kugira ngo dufashe bagenzi bacu.”
Umuganwa asaba abana bose kubaha amabwiriza bahabwa n’ababyeyi, by’umwihariko bakubahiriza gahunda ya Guma mu rugo birinda kuzerera kandi bagakurikirana amasomo atangwa anyuze kuri radiyo na televiziyo.
Rwanyange Rene Anthere














































































































































































VN
April 19, 2020 at 14:31
May god bless them infinitely
Julienne
April 19, 2020 at 13:38
Abana bacu turabashima cyanee batugejejeho igutekerezo cyo gufasha bagenzi babo tubyumva vuba