Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Guverinoma hagobokwa abaturage bahuye n’ingaruka z’icyoreza cya Koronavirusi, kubera ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ryacyo, ku wa 14 Mata 2020, mu karere ka Kicukiro, Plan International yashyikirije ubuyobozi bw’Ikigega gishinzwe ububiko inkunga y’ibiribwa ifite agaciro ka Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nkunga yatanzwe na Plan International ishami ry’u Rwanda, ni iyo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi gihangayikishije isi yose ndese n’u Rwanda. Iyi nkunga yahawe Ikigega cy’Igihugu gishinzwe Ububiko “National Strategic Reserve”.
Si iyi nkunga y’ibiribwa gusa, kuko Plan International Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yatanze inkunga ya miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gukoresha mu bikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwo gukomeza kumenyekanisha ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ikiyongera kuri ibi ni uko Plan International Rwanda isobanura ko kuva iki cyorezo cyatangira yagennye inkunga ya miliyoni eshashatu z’amafaranga y’u Rwanda, agomba gufashishwa abangavu bagirwaho ingaruka n’icyo cyorezo bazajya bahabwa ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe cy’imihango.
Ni ibikoresho birimo amasabune n’ibindi bakoresha bijyanye n’isuku ya buri munsi muri icyo gihe gifatwa nk’ikidasanzwe ku bangavu. Ibyo bikoresho bizagezwa ku bangavu batuye mu turere twa Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo ndetse n’inkambi z’Impunzi ziri mu gihugu uko ari esheshatu nazo zizagerwamo hafashwe abangavu bahatuye.
Umuyobozi wa Plan International Rwanda, William Mutero, avuga ko barajwe ishinga no kwigisha abanyagihugu bagasobanukirwa neza n’icyorezo cya Koronavirusi, ibyo kandi bikiyongeyeho gutanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubuzima.
Bwana Mutero akomeza avuga ko uwo muryango uzakomeza kugira uruhare mu gutanga ibikoresho bya ngombwa mu buzima mu kugera kuri ayo makuru mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’abangavu.
Agira ati “Muri ibi bihe hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mu guhashya COVID-19. Iyi niyo mpamvu Plan International Rwanda izakomeza gufatanya na Leta mu kurengera abana, abangavu bakaba bazajya bahabwa ibibafasha muri ibi bihe bidasanzwe.”
Plan International Rwanda ni umuryango mpuzamahanga utagengwa na Leta ukora ibikorwa byo gufasha ababaye, ukaba urengera uburenganzira bw’abana n’ubw’abangavu. Uretse ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, uyu muryango uzatanga n’inkunga ingana na Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda yo kugura indangururamajwi zifashishwa mu gutanga ubutumwa.
Muri ibi bihe bya COVID-19, mu kiciro cya mbere, Plan International inkunga yayo yageneye u Rwanda ifite agaciro ka miliyoni zisaga 84,5 (84,580,000Frw) yo kugoboka abaturage bagizweho ingaruka na Koronavirusi.
Uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2007. Ukorera mu turere 14 two mu ntara zose ariko cyane mu karere ka Bugesera, Nyaruguru na Gatsibo no mu nkambi eshashatu z’impunzi ziri mu Rwanda.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































