Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’Ikwirakwiza ry’icyorezo cya Koronavirusi, Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutanga ubutumwa hifashishijwe utudege tutagira abapilote “Drones”.
Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ibunyujije ku rukuta rwayo rwa Tweeter, yasabye abaturage gukomeza gushyira mu bikorwa no kubahiriza ingamba zafashwe zirimo gahunda ya #GumaMurugo.
Polisi y’u Rwanda igira iti “Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda. Twatangiye gukoresha indege nto zitagira abapirote (Drones).”
Yasabye abaturage Kutarangarira izo ndege nto ahubwo bagatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi bakabwubahiriza uko bwakabaye. Kwirinda gusohoka mu ngo zabo, bajya gushakisha ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto. Kwirinda kwirema amatsinda ngo barangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.

Utu tudege tudafite abapilote turiho indangururamajwi zisakaza ubutumwa (Ifoto/RNP)
Utudege tutagira abapilote twari dusanzwe dukoreshwa muri serivisi z’ubuzima mu kugeza amaraso afasha indembe ziri kwa muganga mu bice binyuranye by’igihugu ndetse no muri serivisi z’ubuhinzi mu gutera imwe n’imwe mu miti yica udukoko mu myaka.
Utu tudege kandi dukoreshwa mu gufata amashusho ahantu hanyuranye ndetse no kumenya amwe n’amwe mu makuru.
“Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima!”
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































