Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

COVID-19: Tumwe mu tubari n’amaresitora byatangiye guhura n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza

Zimwe muri resitora ndetse na tumwe mu tubari two mu mujyi wa Kigali, batangiye guhura n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19. Hamwe hasanzwemo abacuruza inzoga, ndetse hari n’abakira ibirori binyuranye.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama2020, mu Mujyi wa Kigali yakoze igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni muri urwo rwego utubari nka Miami Family, Cincinnita Pub Limited two mu karere ka Kicukiro twarenze ku mabwiriza ducuruza inzoga bitemewe. Ni mu gihe  kandi Resitora  yitwa Cuppa Coffe  yafatiwemo  abakiriya baje gukoreramo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Ahagana saa moya z’umugoroba abapolisi basanze abantu 14 bari mu kabari kitwa Miami Family kari mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro k’uwitwa Minani Emmanuel barimo kunywa inzoga. Amabwiriza avuga ko abantu bagomba kuba bari mu ngo zabo saa moya. Ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba mu kabari kitwa Cincinnati  Pub Limited k’uwitwa Bizimana Alphier naho hafatiwe abantu 9 barimo kunywa inzoga. Ni mu gihe nyamara amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera utubari gukora, utu tubari tukaba twahise dufungwa.

Minani  Emmanuel nyir’akabari kitwa Miami Family aremera ko yarenze ku mabwiriza. Agira ati “Ndemera amakosa nakoze yo gucuruza inzoga bitemewe, byanteje igihombo kuko natanze amande kandi ndibusange ibintu byange byangiritse. Ndagira inama bagenzi banjye baba bakora nk’ibyo nakoraga  cyangwa se bafite ibitekerezo byo kubikora ko babyihorera  bakumvira amabwiriza ya Leta.”

Bizimana nyir’akabari kitwa Cincinnati Pub Limited nawe yemera amakosa. Ati “Twari dufite abakiriya bamwe barimo kurya abandi barimo kunywa inzoga, twakoze amakosa. Ubutumwa natanga ni uko twakumva neza ubutumwa Leta iduha kandi tugakurikiza ibyavuzwe na Leta.”

Muri resitora yitwa Cuppa Coffe  hafatiwe urubyiruko rwarimo gukora ibirori byo kwizihisa amasabukuru y’amavuko ya bagenzi babo.
Iyakaremye Innocent ashinzwe gucunga imikorere ya resitora (Manager), aremera ko yafatiwe mu cyuho, ndetse akakira abantu barenze umubare. Yagize ati  “Ku isaha ya saa cyenda haje urubyiruko rw’abantu makumyabiri nibo nabashije kumenya ariko hari n’abandi benshi ntamenye,  baje gukoreramo ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bagenzi babo. Baraje turabakira tubaha icyo kunywa, bagitangira ibyo birori nibwo inzego z’umutekano zahageze ziradufata twese.”

Iyakaremye avuga ko usibye urwo rubyiruko, muri iyo resitora  harimo abandi bantu benshi ku buryo yari yarengeje umubare w’abantu bagomba kwicaramo hubahirijwe intera hagati y’umuntu n’undi kuko ubundi bagomba kuba ari abantu 35.

Nkurunziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, yavuze ko nk’ubuyobozi  mu nzego z’ibanze bafashe ingamba zo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID.

Yagize ati   “Hari bamwe mu bantu bahawe uburenganzira bwo gukora ariko ugasanga barenze ku mabwiriza bahawe na Leta, niyo mpamvu kuva ku masibo, imidugudu kuzamura turimo gukorana n’inzego z’umutekano mu kugenzura abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ingamba twatangiye kandi ntituzadohoka.”

Nkurunziza yakomeje agaragaza ko urubyiruko arirwo rukomeje kugaragara mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza ya Leta nyamara bakaba aribo bafite ibyago byinshi byo kujya kwanduza abakuze.

Ati   “Umubare munini w’abafatwa barenze ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo usanga ari urubyiruko, ni mugihe kandi imibare itangwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko urubyiruko ari narwo rurimo kwandura iki cyorezo. Ibi byakurura ibyago byinshi byo kuba bajya kwanduza abageze mu myaka y’izabukuru.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko habayeho igihe cyo kwigisha abantu ariko ubu igikurikiyeho ni uko abarenga ku mabwiriza bagiye gutangira kugerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Yagize ati  “Twagize igihe cyo kwigisha abantu, kubaha gasopo, kubandikira amande,…ariko ubu byahagaze.  Resitora tuzajya dusanga yarenze ku mabwiriza nk’iriya mwabonye mu mujyi rwa gati izajya ihita ifungwa ako kanya, utubari natwo ni uko,  cyo kimwe n’ahandi hose batanga serivisi bikagaragara ko barenze ku mabwiriza hazajya hahita habaho ingaruka z’ako kanya hahite hafungwa.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko icyorezo kigihari kandi kirimo kwica abantu, ingamba zo kukirwanya ni ukubahiriza amabwiriza Leta itanga kandi nta rujijo rugomba kubaho nk’uko hari bamwe babyitwaza.

Umuvugizi wa Polisi yashimangiye ko utubari utwo aritwo twose tutemerewe gukora kandi amabwiriza arabivuga neza. Ati   “Utubari ntitwemerewe gukora, n’amabwiriza arabuvuga neza ko utubari twaba utwo muri resitora cyangwa muri Hoteli tutemerewe gukora. Umunsi hakozwe igenzura bagasanga utwo tubari turimo gukora ahantu hakorera utwo tubari hazahura n’ingaruka z’ako kanya, hazahita hafungwa n’ufite ubwo bucuruzi akumva ko afite uruhare rwo kurinda abaturarwanda.”

CP Kabera yavuze ko usibye abanyatubari na resitora n’undi wese uzarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 agiye kujya ahura n’ingaruka z’ako kanya.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities