Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

COVID-19 yahungabanyije imyigire ku bana bose, by’umwihariko abakobwa – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame agaragaza ko COVID-19 yahungabanyije imyigire y'abana by'umwihariko ishegesha abakobwa.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubuzima bwose bw’igihugu n’uburezi budasigaye ku bana bose, ariko by’umwihariko ku bana b’abakobwa.

Ibyo Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), inama yavugaga ku myigishirize y’ikoranabuhanga, akaba yagaragaje ko hakiri icyuho giterwa n’ubusumbane bw’imibereho y’abatuye isi, kikagaragarira mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bana bose ariko by’umwihariko ku bakobwa.

Perezida Kagame yahamagariye abatuye isi kongera imbaraga mu myigire y’umumwana w’umukobwa, kugira ngo icyorezo kidakomeza kugira uruhare mu kumusubiza inyuma.

Ati “Dufite amahirwe yo kongera kwita ku myigire y’abana b’abakobwa, bityo badakomeza kurushaho gusigara inyuma.”

Yatanze urugero rw’u Rwanda, aho rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kugira ngo urubyiruko rugire ubumenyi bwarufasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku ishuri rya Coding Academy, ryigisha ikoranabuhanga ryakira abakobwa benshi.

Ati “Urugero nk’ishuri rya Coding Academy ryakira 50% by’abakobwa, bityo rigasubiza ibibazo by’ubuke bwabo muri ba enjeniyeri, binyuze mu masomo y’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri yisumbuye.”

Yagaragaje ibigo by’ikitegererezo mu ikoranabuhanga nka Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza y’u Rwanda na African Institute of Mathematical Sciences, byahaye abakobwa amahirwe yo kubyigamo.

Yagize ati “Tugomba kwizera ko iki kibazo cy’ubuzima kiri ku rwego rw’isi kidasiba ibyo twagezeho, ndetse n’izindi mbaraga hirya no hino ku isi zifite gahunda yo kubaka ikoranabuhanga rishingiye ku buringanire.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye na UNESCO n’indi mishinga yo mu karere na mpuzamahanga, u Rwanda ruzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abakobwa bagere ku ikoranabuhanga n’ubumenyi bakeneye.

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, Perezida Kagame yayitabiriye ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

Inkuru dukesha Kigali Today

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities