Ku wa 31 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Dr. Jean Damascene Bizimana wari usanzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Iyi Minisiteri ni nshya.
Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta agiye guhagararira u Rwanda (Ambasaderi) mu Bwongereza.















































































































































































