Guhera Tariki 30, Ukuboza, kuzageza Tariki 02, Mutarama, 2026 Radiyo na Televiziyo n’ibindi binyamakuru bikorera mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri biraba bihagaritse gukora byamagana iyicwa ry’umunyamakuru watemwe n’abantu batamenyekanye ako kanya.
Uwishwe yitwaga Thierry Lore akaba yariciwe iwe n’abantu bamuteze atashye.
Urupfu rwe rwababaje bagenzi be basangiye umwuga, bahitamo kwigaragambya bahagarika ibiganiro byose abatuye Bunia bazindukaga bakurikira.
Basabye Guverinoma gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, ababukoze bagahanwa.
Basaba kandi ko abanyamakuru barengerwa, ntibazizwe umwuga bakora mu nyungu za rubanda.
Uretse umuziki w’agahinda wo kuzikana mugenzi wabo, nta kindi kiri guca kuri Radiyo na Televiziyo zo muri Bunia.
Umwe mu banyamakuru bahakorera witwa Constant SameBagalwa ufite ikinyamakuru kitwa Les Rebâtisseurs yabwiye Radio Okapi ko Radiyo 40 zose zikorera muri Ituri nta n’imwe izakora muri iyo minsi itatu.













































































































































































