Panorama
Inkuru dukesha BBC, ivuga ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwasabiye umusirikare w’umukobwa w’ipeti rya ‘Adjudant’ (warrant officer) gufungwa imyaka 10. Icyo gihano yagisabiwe kubera amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yambaye impuzankano ya gisirikare asomana n’umugabo bitegura kurushinga.
Sarah Ebabi Ebadjara, umusirikare wa FARDC, yatawe muri yombi ku wa gatanu w’icyumweru gishize ashinjwa imyifatire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’igisirikare cya DRC.
Imbere y’urukiko, ejo ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, Sarah Ebabi yavuze ko amashusho yafashwe mu gihe gishize mu buryo bwite muri ‘studio’ y’i Kinshasa kugira ngo we n’umukunzi we basohore ‘Save the Date’ imenyesha ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa gatanu w’iki cyumweru.
Ibinyamakuru byo muri DRC bivuga ko Sarah Ebabi yabwiye urukiko rwa gisirikare ko umuntu ufata amashusho muri iyo ‘studio’ ari we, batabyumvikanyeho, watangaje kuri TikTok ‘video’ yahererekanyijwe cyane ye n’umugabo we.












































































































































































