Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

FCWC: Joao Pedro yafashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma

Panorama Sports

Rutahizamu Pedro Joao yafashije ikipe ye ya Chelsea kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cy’ama Club ubwo yatsindaga ikipe ya Fluminense yo muri Brasil ibitego bibiri ku busa (2-0).

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025, ni bwo ku kibuga cya MetLife Stadium habereye umukino wa ½ cy’iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Chelsea yatangiye uyu mukino irusha iyi kipe bari bahanganye, kugeza ubwo ku munota wa18 Pedro Joao yatsindaga igitego cya mbere ,gusa ntiyigeze yishimirea igitego kuko yatsindaga Fluminense ikipe yamureze.

Nubwo Fluminense yarushwaga cyane, na yo yagerageje gushaka igitego ku munota wa 26, ariko umupira Hercules yohereje mu izamu nyuma yo kunyura ku munyezamu Robert Sanchez, utabarwa na Marc Cucurella wawukuyemo utararenga umurongo.

Igice cya mbere cyarangiye ari iki gitego kimwe bajya kuruhuka, igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Chelsea y’umutoza Enzo Maresca iri hejuru ndetse bitadinze ku munota wa 56 na none Joao pedro yongeye kugabanya amahirwe y’ikipe yakiniye atsinda Fluminense igitego cya 2.

Bakomeje gukina ariko impande zombie ntihagira uwongera kureba undi mu jisho Chelsea yo mu Bwongereza iba igeze ku mukino wa nyuma.

Usibye Pedro Joao wasezereraga ikipe yakiniye,umukinnyi Thiago Silva wa Fluminense nawe yakurwaga mo n’ikipe yakiniye ya Chelsea.

Umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 13 Nyakanga 2025, Chelsea ikaba itegereje ibiri buve hagati ya Real Madrid na Paris Saint Germain zigomba kwisobanura kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities