Panorama
Nk’uko tubikesha igihe.com, Umuryango FPR Inkotanyi wyatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite bazahagararira uyu muryango mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2018, barimo 70 bawukomokamo, abandi 10 bakaba abo mu mitwe ya politiki yifatanyije na yo.
Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wayo, ni yo yatangarijwemo urutonde rw’agateganyo rw’abakandida mu matora y’Abadepite.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, yagize ati “Urutonde mbagezaho ni urwavuye mu matora mwakoze mu rwego rw’akagari no ku rwego rw’akarere. Mwatwoherereje abantu 120 dutoranyamo 80 ariko kubera ko FPR itiharira urutonde tubagezaho rugizewe n’abantu 70, abandi icumi bakazava mu mitwe dufatanyije ari yo PDI, PSR, PPC, UDPR na PSP.”
Yavuze ko mu gutoranya aba bakandida nibura buri karere gafite umudepite, kandi hitawe ku buringanire.
Ikindi kandi ni uko bamwe mu bari basanzwe bahagarariye uyu muryango mu nteko iri gucyura igihe, bazaha umwanya abakiri bato.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Ku wa 2 Nzeri 2018 amatora azakorwa ku Banyarwanda batuye muri Diaspora na ho abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 3 Nzeri 2018. Ku itariki ya kane hakazaba amatora y’abahagariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga
Urutonde rw’abakandida bazahagararira FPR Inkotanyi
- Izabiriza Marie Mediatrice
- Bitunguramye Diogène
- Murumunawabo Cecile
- Rukumbura John
- Mukabagwiza Edda
- Niyitegeka Winifride
- Mpembyemungu Winifride
- Ndahiro Logan
- Mbakeshimana Chantal
- Mutesi Anita
- Rwaka Claver
- Habiyambere Jean Pierre Celestin
- Nyabyenda Damien
- Mukandera Iphigénie
- Kanyamashuri Janvier
- Uwimanimpaye Jeanne d’Arc
- Uwiringiyimana Philbert
- Rwigamba Fidèle
- Mukobwa Justine
- Uwamariya Rutijanwa Pelagie
- Nyirabega Euthalie
- Uwanyirigira Marie Florence
- Uwamama Marie Claire
- Kabasinga Chantal
- Barikana Eugène
- Karemera Francis
- Muhongayire Christine
- Uwamariya Odette
- Yankurije Françoise
- Uwezeyimana Dina
- Bugingo Emmanuel
- Tengera Francisca
- Murebwayire Christine
- Manirarora Annonce
- Akimpaye Christine
- Senani Benoît
- Safari Bigumisa Theoneste
- Mukandekezi Petronille
- Karinijabo Barthélémy
- Mukandamage Thacienne
- Murara Jean Damascène
- Ruhakana Albert
- Murekatete Triphonie
- Karenzi Theoneste
- Munyaneza Omar
- Ndoriyobijya Emmanuel
- Karemera Emmanuel
- Uwimpaye Celestine
- Mukamwiza Elvanie
- Gafaranga Egide
- Nzeyimana Vedaste
- Bitega Épaphrodite
- Icyimanizanye Marie Chantal
- Murekatete Alphonsine
- Mujawayezu Leonie
- Uwimana Innocent
- Niyigaba Salvator
- Uwimana Innocent
- Mukasarasi Godelive
- Karerangabo Joseph
- Nyabyenda Emmanuel
- Mbarushimana Hamimu
- Mbanirema Jérôme
- Ndagijimana Célestin
- Mungakuzwe Yves
- Mutamba Jeanne
- Mukambanda Epiphanie
- Twiringiyimana Emmanuel
- Sebarinda Anastase
- Mukeshimana Gloriose

Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite 70 (Ifoto/Igihe.com)












































































































































































