Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gahanga: Abacuruzi bato basaba ko ikigega nzahurabukungu cyabageraho

Bamwe mu bacuruzi bato bakorera ubucuruzi bwabo mu isoko rya Gahanga, mu karere ka Kicukiro, basaba ko inkunga y’ikigega nzahurabukungu itangwa binyuze muri BDF n’ibigo by’imari yabageraho, nka bamwe mu bagizweho ingaruka na COVID-19.

Ikigega nzahurabukungu cyashyizweho muri Kamena 2020, gikusanyirizwamo agera kuri miliyoni 100 z’amadorari kugira ngo kigire uruhare mu kuzahura ubukungu bwazahajwe n’ingaruka za COVID-19.

Ku ikubitiro hafashijwe ibikorwa by’ubukerarugendo nka rumwe mu nzego zagizweho cyane n’ingaruka za COVID-19. Nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku baturarwanda, abatangariza uko igihugu gihagaze.

Aho yagize ati “Ikigega nzahurabukungu kingana na miliyari 100 z’amanyarwanda kugeza ubu, cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n’urwego rw’ubukerarugendo rwo kwakira abashyitsi mu gukomeza gukora no guha Abanyarwanda akazi.”

Akomeza avuga ko kandi hakusanyijwe andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda. Amafaranga azakomeza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n’irishya.

Bamwe mu bacuruzi bato bakorera mu isoko rya Gahanga baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, basaba ko aya mafaranga yazabageraho nka bamwe mu bakomwe mu nkokora n’iki cyorezo cya COVID-19.

Ntabera Justine umaze igihe akorera muri iri soko, avuga ko yagizweho ingaruka bikomeye na COVID-19. Ko iki kigega kimugezeho agafashwa, akabona iyo nguzanyo, byamufasha kongera kwiyubaka.

Ati “Covid-19 yaduteye igihombo gikomeye cyane, ku buryo nkanjye ubwanjye nasubiye inyuma no mu gishoro, kuko mbere nakoreshaga nk’ibihumbi magana atanu ariko ubu nsigaye kuri mirongo itanu gusa. Icyo kigega nzahurabukungu kije natwe nk’abacuruzi bato kizatugereho, twakongera tukiyubaka.”

Undi mucuruzi, ucuruza imyenda ukorera muri iri soko utashatseko hakoreshwa amazina ye mu itangazamakuru, avuga ko iki kigega atakizi kuko nta buryo buhari bufatika bwo kuba bamenya amakuru yerekeranye na byo. Ngo ariko kiramutse gihari kikaba kireba abacuruzi bose, na bo cyabageraho.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) ishami rya Kicukiro, Milliam Muhayeyezu, avuga ko bakorana na SACCO kandi ko icyiciro cya mbere cy’abacuruzi bujuje ibisabwa bamaze guhabwa iyi nguzanyo.

Ati “Abacuruzi bambere bo muri iryo soko rya Gahanga bujuje ibisabwa bamaze guhabwa iyo nguzanyo, ubu hatangiye icyiciro cya kabiri cy’abacuruzi bato, aho bajya kuri za SACCO zibegereye bagakoresha imishinga ubundi bagahabwa iyo nguzanyo bazishyura mu myaka ibiri ku nyungu ya 8%.”

Twamubajije bimwe mu bigenderwaho baha aba bacuruzi bato iyi nguzanyo yo mu kigega nzahurabukungu, icyiciro cya kabiri, avuga ko nta byinshi bagenderaho uretse kuba gusa umucuruzi yari asanzwe afite buzinesi ikora, akandikisha umushinga kandi akaba yaragizweho n’ingaruka na COVID-19.

Ibigenderwaho mu gutanga iyi nguzanyo ku bacuruzi bato:

-Umucuruzi muto wese ushaka iyi nguzanyo agomba kuba amaze igihe akora kandi afite ubwishyu bw’Ipatanti ya 2019 na 2020 nk’ikimenyetso cy’umusoreshwa mwiza.

-Kuba yishyuraga neza inguzanyo niba yari asanzwe ayifite

-Kugaragaza uko yacuruzaga n’igihombo yagize bitewe na COVID-19

-Gukoresha umushinga ugaragaza uko ayo mafanga azayakoresha

Ikigega nzahurabukungu cyashyizweho muri Kanama 2020, hagamijwe kurengera ubucuruzi bwose bwagizweho ingaruka na COVID-19.

Emmanuel Sindambiwe

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities