Bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) birimo imirire mibi, umwanda, abana bata ishuri n’ibindi. Mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, abaturage bafashe iya mbere mu kwikemurira ibibazo bishingiye ku isuku nke, bifashishije igiceri cy’amafaranga ijana.
Mu kagari ka Juru, umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, bamwe mu baturage bishyize hamwe bakizigama igiceri cy’amafaranga ijana buri cyumweru, kibafasha kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Ingo zigurirwa ibikoresho harimo n’isakaro byo kubakisha ubwiherero buboneye.
Nk’uko tubikesha Radio Rwanda, itsinda ry’abatuye umudugudu wa Rubariro mu kagari ka Juru, ryubakiye ubwiherero umubyeyi Mukarunyana Vestine utari ubufite, afashwa mu kubumba amatafari ndetse akanagurirwa isakaro. Amafaranga akora ibyo ava mu bwizigame buba bwarakozwe n’abaturanyi nk’uko umujyanama w’ubuzima, Mukanyungura Julienne abisobanura.
“Tureba ko twalete ikurungiye, ipfundikiye, tukareba ko ikinze n’urugi cyangwa igitenge, tukanareba ko hafi ahongaho wahashyize kandagirukarabe. Kuko tuba twarishyize hamwe muri za ngo ijana, ibituzuye dufatanya kubikemura. Uko duhuye buri cyumweru buri wese azana igiceri cy’ijana, noneho wawundi ubabaye tukamugurira rya bati, kugira ngo tumufashe kuva hahandi yari ari na we agree ahantu heza.”
Mukanyungura akomeza avuga ko banabafasha kubona ibiti, bakanaba umusanzu wo kuzubakira neza ndetse bakanazikurungira ku buryo ubwiherero buba bufite isuku.
Muri Juru, amatsinda menshi azigama amafaranga ijana andi magana abiri. Mukamugema Salima, akuriye amatsinda (Clubs) y’isuku muri aka kagari ka Juru muri Gahini.
Agira ati “Dutanga amafaranga Magana abiri buri cyumweru, tukagurira umuntu ibati, tukamusakarira. Tumaze amezi atandatu dutanga ayo mafaranga; twatangiye abafite ubwiherero buzima bageze nibura kuri mirongo itatu na gatanu ku ijana, ariko ubu tugeze hejuru ya mirongo inani. Bose twafatanyije kugurirana amabati yo kubaka imisarane.”
Ngarambe Alphonse, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kayonza avuga ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo umushinga GIKURIRO, muri buri mudugudu hubatswe ubwiherero butatu n’abandi baturage bareberaho bwujuje ibisabwa.
Rwanyange Rene Anthere













































































































































































