Bamwe mu bagore n’abagabo batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera, ari uburyo bwiza butuma babaho neza.
Abatuye mu mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba mu karere Gakenke, bemeza ko gahunda yo kuboneza urubyaro bayikoresha kandi ari uburyo bwiza bwo gutuma bagira imibereho myiza.
Mukandinda Colette afite umwana umwe, ariko yaboneje urubyaro akoresheje uburyo bw’urushinge aho yiteje urw’imyaka 5. Byaturutse mu nyigisho yahawe.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama, yagize ati “Nagiye ku kigo nderabuzima ngiye kwipimisha, batwigisha uburyo bwo kuboneza urubyaro; ntashye mbibwira umugabo wanjye, tubyumvikanaho, none byaradufashije binatuma umwana umwe dufite tumwitaho kuko byibura nzamukurikiza afite imyaka icumi.”
Mukazayire Françoise we yemeza ko kuboneza urubyaro atari ngombwa kugendera ku bushobozi umuntu yaba afite.
Yagize ati “Mfite umwana umwe kandi naboneje urubyaro nkoresheje uburyo bwo kwiteza urushinge. Mfite gahunda yo kubyara abana babiri yewe ngize amahirwe nkagira ubushobozi bwisumbuyeho naba ngize amahirwe abo bombi naba narabyaye babaho neza, bakiga no mu mashuri yo ku rwego rwo hejuru.”
Gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Gakenke ntiyumvikana ku bagore gusa. Umugabo witwa Ngaboyisonga Joseph waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama we yemeza ko binakwiye kuboneza urubyaro bitewe naho isi igeze.
Yagize ati “Nk’ubu nta mitungo yo kuba umuntu yatunga abana benshi. Binatuma nta mpamvu yo kubyara abana benshi kuko utabona icyo ubagaburira, bigatuma rero habaho kuboneza urubyaro.”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Catherine, avuga ko abatuye i Gakenke bigishijwe ibyiza byo kuboneza urubyaro bakaba bagenda babyumva kuko binabafasha kwiteza imbere.
Yagize ati “Umugore iyo adafite indahekana, abona umwanya wo kujya mu makoperative, ahashobora gukora nawe akagira icyo yinjiza mu rugo adategereje icyo umugabo azanye; bagafatanya kubaka urugo uruhare rwa buri wese rugaragara.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko kuboneza urubyaro biri ku kigero cya 55.7 % mu karere ka Gakenke, kari mu twa mbere mu gihugu muri gahunda yo kuboneza urubyaro, harimo abagabo n’abagore 606 bifungishije burundu.
Munezero Jeanne d’Arc












































































































































































