Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Imiryango isaga 160 yiganjemo iy’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma yafashijwe guhangana n’ingaruka za COVID-19

Ku nkunga batewe n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU), imiryango itari iya Guverinoma yita ku buzima n’ubutabera, yaremeye imiryango isaga 160 yo mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, yiganjemo abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, ndetse na bamwe mu barezi bo mu mashuri yigenga.

Iyi miryango yafashijwe ihabwa inkunga y’ibiribwa ndetse n’amata ku bafite abana bari munsi y’imyaka itanu ni yahuye bikomeye n’ingaruka za COVID-19, kuko yari isanzwe ibaho ari uko yakoze. Ku barezi bo mu mashuri yigenga bo bahuye n’ikibazo cy’uko abakoresha babo bahagaritse amasezerano y’umurimo, kandi ko nta kindi bafite kibafasha mu mibereho.

Abaturage bahawe inkunga, ku wa 20 Nyakanga 2020, batuye mu tugari twa Cyaruzinga na Masoro mu murenge wa Ndera, bavuga ko muri ibi bihe bya COVID-19, bakomeje kubona abaterankunga babitaho kuko imirimo yari isanzwe ibatunze ntacyo yari ikibamariye; bityo kubaha inkunga bibafasha gutegura uko iki cyorezo umunsi kizaba cyarangiye bazasubira mu mirimo yabo isanzwe bafite imbaraga.

Komayombi Jean Pierre, avuga ko asanzwe atunzwe no kubumba ariko ibyo akora bitakibona abakiriya bitewe n’ingaruka za COVID-19. Agira ati “Muri iyi minsi ntabwo ubuzima bwari bwifashe neza, nubwo twavuye mu gihe cya ‘Guma mu rugo’. Mfite umuryango w’abantu batanu ku buryo kubagaburira bitoroha. Iyi mfashanyo duhawe rero igiye kutwunganira mu kurushaho kwirinda iki cyorezo n’ubuzima bukomeza kugenda neza.”

Mukamulisa Leonille ni umubyeyi w’abana batatu, basanzwe batunzwe n’amafaranga ava mu kubaza imishito. Avuga ko kuva mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ bakomeje kugirwa n’abaterankunga babafasha ntibabure ifunguro rya buri munsi. Agira ati “Ibyo baduhaye uyu munsi na byo mbyakiriye neza cyane mbese ni ibindi byishimo. Aya mata agiye kudufasha kurushaho kugira ubuzima bumeze neza aho azajya aherekeza ifunguro.”

Umulisa Josiane, atunzwe no kubumba, avuga ko muri ibi bihe abakiriya babuze, kubona ibibatunga biba bitoroshye. Agira ati “Ntunzwe n’ububumbyi nkorera hano mu kagari ka Masoro mu mudugudu wa Mubuga. Gusa iyi minsi abakiliya ntabo, urumva kubaho ni ingorabahizi, gusa twishimiye iyi mfashanyo badushyikirije kuko ubu igiye kuduhindurira imibereho abana bakongera kujya barya kabiri ku munsi.”

Nduwayezu Jean Claude, umukozi w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu mu kagari ka Masoro, ashima imiryango itari iya Guverinoma kuba yarabaye hafi abaturage bari basanzwe batunzwe n’uko bakoze, muri ibi bihe bya COVID-19, ubuzima bukaba bwari bukomeye.

Agira ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa ku gikorwa nk’iki kuko ari ukunganira ibindi bikorwa nkabyo Leta iba yarakoze mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage. Iyi miryango ifite ibibazo bitandukanye birimo kuba barasigajwe inyuma n’amateka, ndetse n’imibereho itaboroheye. Igikorwa nk’iki ni ukubereka ko batari bonyine kandi ko batatereranwe. Igihugu kirabazirikana.”

Dr Aphrodis Kagaba, Umuyobozi w’Umuryango wita ku buzima, uburenganzira n’Iterambere (HDI: Health Development Initiative), avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bantu hafi ya bose ariko abahuye n’akaga akaba ari abari basanzwe batunzwe n’uko ari ba nyakabyizi. Nk’imiryango itegamiye kuri guverinoma ikaba yarahuje imbaraga ngo ibagoboke.

Agira ati “Twatekereje gufasha iyi miryango itishoboye yahuye n’ibibazo bikomoka ku ngaruka za COVID-19, tubaha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ndetse n’amata ku bafite abana bato, kugira ngo tubafashe guhangana n’ibi bihe. Twahisemo rero abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bitewe n’uko nta kazi karambye bagira. Bakeneye rero ikibabungabungira ubuzima kugira ngo bakomeze urugendo rw’imibereho kimwe n’abandi.”

Dr Kagaba asaba abahabwa inkunga ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange, gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bagafatanya bose kukirwanya kuko ubufatanye bwabo aribwo buzatanga icyizere ko icyo cyorezo kizarangira vuba mu Rwanda.

Sosiyete Sivile yishyize hamwe mu Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano zayo Ubuzima n’ubutabera yahuje imbaraga ariyo Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion, Health Development Initiative (HDI), Strive Foundation Rwanda (SFR) ari nayo iyoboye ibikorwa, Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO); iterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU).

Muri rusange imiryango igomba guhabwa inkunga igera ku 2000, ubu imaze kugerwaho isaga 1400. Uyu mushinga uzamara amezi atatu (3) watangiriye mu karere ka Gasabo, ukomereza mu karere ka Rwamagana, hakurikiraho akarere ka Nyarugenge, bafasha abo mu karere ka Rubavu, ubu bakaba baragarutse mu karere ka Gsabo ku nshuro ya kabiri.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities