Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Gatsibo: Abahinzi bakanguriwe gukoresha inyongeramusaruro

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, Rwamukwaya Olivier, (Ufata imbuto) yifatanya n'abaturage ndetse n'abayobozi b'akarere ka Gatsibo gutangiza igihembwe cy'igihinga 2017A.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2017A ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama, akagari ka Matunguru, mu mudugudu w’Agatovu, ku wa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2016, abaturage basabwe kurushaho gukoresha inyongeramurasuro mu buhinzi kugira ngo barusheho kongera umusaruro.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Rwamukwaya Olivier, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Rugarama mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2017A; aho bateye imbuto y’ibigori mu gishanga cya Cyampirita, iki gishanga kizaterwaho imbuto y’ibigori kuri hegitari 80, kikaba gikorerwamo na koperative y’abahinzi b’ibigori COOPCUMA ifite abanyamuryango 325 barimo abagabo 209 n’abagore 116.

Nyuma yo kugeza ubutumwa ku baturage, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi akaba anashinzwe Akarere ka Gatsibo by’umwihariko, yahaye umwanya abaturage kugira ngo ufite ikibazo, igitekerezo n’icyifuzo akivuge dore ko ari ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda. Mu bibazo abaturage bagejeje ku bayobozi bimwe byarakemuwe ibindi bihabwa umurongo wo gukemuka.

Uretse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi akaba anashinzwe Akarere ka Gatsibo muri Guverinoma, hari kandi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kantengwa Mary, intumwa ya RAB mu ntara y’iburasirazuba, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama n’abaturage b’utugari twa matunguru na Kanyangese.

Kabuto James/Gatsibo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities