Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo Bibukijwe Ububi Bw’Ubucuruzi Bw’Abantu

Nkulikiyinka ubwo yaganirizaga abaturage kuri uyu wa Gatandatu.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Nkulikiyinka Christine yibukije abatuye Gatsibo ko umuntu ari uw’agaciro gakomeye kandi ko uburenganzira bwe budakwiye kuvogerwa ngo acuruzwe.

Nkulikiyinka avuga ko hari ubucuruzi bw’abantu bushobora kuba no mu Rwanda, bityo abasaba ko bose bafatanye bakabukumira, mbese mu yandi magambo bakaburwanya.

Avuga ko buri muturage akwiye kugira amakuru kuri iki kibazo kugira ngo bafatanye kukirwanya bityo  umubare w’ababigwamo bizezwa ibitangaza uzabone kugabanuka.

Yagize ati: “Hari abenshi bacuruzwa batabyiteguye, babeshywe ko hari indi mirimo bajyanywemo nyuma bakisanga aho batakibashije kwikura. Hari abizezwa akazi keza, bakajyanwa mu busambanyi, amashusho y’urukozasoni, imirimo y’agahato cyangwa gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri.”

Yaberuriye ko badakwiye kwibwira ko ubwo bucuruzi bukorerwa imahanga gusa abibira akabanga ko n’imbere mu Rwanda ugenzuye wabuhasanga.

Ati: “Ntabwo abacuruzwa ari abambukijwe imipaka gusa. Hari abagira utubari dukoreshwamo abakobwa, aho abaje kubashakira ibikorwa by’ubusambanyi bavugana na ba nyiri utubari bakishyurwa hanyuma bakaza gusaguriraho make kuri ba b’abakobwa. Ibi na byo ni ubucuruzi bw’abantu kandi ni ibyo kurwanywa.”

Mu kiganiro yagejeje ku baturage b’i Gatsibo nk’uko Imvaho Nshya yabyanditse kuri iki Cyumweru, yasabye ko buri wese yagira amakuru kuri ibi bikorwa kandi ubonye igisa n’icuruzwa ry’abantu wese agatanga amakuru k’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi bukorerwa abagore buza ku isonga kuko  77.68% by’abacuruzwa bose ku isi ari abagore cyangwa abakobwa.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zikumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, zirimo gushyiraho itegeko rihana ibyo byaha, gutoza inzego z’umutekano ku miterere y’ibyaha byo kugurisha abantu n’ibindi byambukiranya imipaka  no gukora ubukangurambaga kuri iki cyaha hagamijwe kugikumira.

Ambasaderi Nkulikiyinka yatanze buriya butumwa nyuma yo kwifatanya n’ab’i Gatsibo mu muganda urangiza Ugushyingo, 2025 wabaye tariki 29.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities