Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gen Rwivanga Avuga Ko Umuganda Waciwe Intege N’Abayobozi Batawitabira

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda – RDF, Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera urugero abaturage.

Yabivugiye mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena kuri Politiki y’Igihugu y’Umuganda byabaye kuri uyu wa 31 Werurwe.

Ati: “Ingabo aho ziri mu kazi mu bice bitandukanye zikora umuganda, tuba twambaye sivili ku buryo uwareba yagira ngo ntiduhari, ariko muri rusange ntabwo navuga ko bigenda neza.”

Yunzemo ko utubahirizwa 100%, Abaminisitiri, Abajenerali n’abandi ntibawitabire neza.

Gen Rwivanga yavuze ko iyo abayobozi mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’ubw’inzego z’umutekano bitabiriye umuganda mu buryo bukwiye, n’abaturage bawitabira ukarushaho gutanga umusaruro.

Ni ijambo ryakoze ku mutima Senateri Nkubana washimangiye ibyari bimaze kuvugwa na Gen Rwivanga.

Ati: “Mu by’ukuri Gen Rwivanga akimara gutanga igitekerezo numvaga nahita ndekera aho simvuge kuko avuze ibintu bikomeye.”

Asanga umuturage atabona Generali cyangwa Komiseri wa Polisi mu muganga ngo we areke kuwukora.”

Mu mvugo yumvikanamo kuba yakozwe ku mutima yakomeje agira ati “Umuganda usa n’uwaciwe imbaraga n’abayobozi cyangwa n’abitwa ko bajijutse kuko nk’uko Generali yari abivuze, ntabwo yajya mu muganda ari Generali cyangwa Komiseri wa Polisi ngo hagire umuntu arusha ipeti uguma mu rugo aryamye.”

Yavuze ko abantu bize kimwe n’abandi “bitwa ko bajijutse” umuganda bawufashe nk’igikorwa cy’abaturage basanzwe gusa ariko koatari ko bikwiye kuba bimeze..

Yashimangiye ko umuganda ari ikintu gikomeye kandi kiri mu itegeko, asaba ko abayobozi bakwiye kwisuzuma uhereye ku basenateri, Abaminisitiri, Abadepite, abaganga n’abandi bize kugira ngo abaturage barebereho.

Ati: “Ngira ngo wenda unatekereje aho utuye, ni abantu bangahe bakora mu nzego za Leta nk’Abadepite, Abasenateri cyangwa abaminisitiri baza mu muganda buri munsi? Ni twe rero dukwiye guherwaho kugira ngo iki gikorwa cyongere gihabwe agaciro.”

Yubakiye ku bikorwa bya girikare bizwi nka “Army Week” yibukije ko inzego z’umutekano zikwiye kureberwaho, zikigirwaho uburyo bwo gukora umuganda ushingiye ku byiciro by’ubumenyi nk’uko mu bihe bya Army Week “abasirikare usanga bajya kuvura abaturage amaso, amanyo n’izindi ndwara, bakubakira abaturage”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities