Raoul Nshungu
Minisiteri y’Ivugabutumwa ya Grace Room ya Past Julienne Kabanda yambuwe icyemezo cy’ubuzimagatozi cyabemereraga gukorera ku butaka bw’u Rwanda, kubera tuzuzuza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rufite mu nshingano imiryango ishingiye ku myemerere,rwavuze ko mu byo batubahirije ari nko gukora ibikorwa byo gusenga kandi bitari mu mategeko shingiro y’uyu muryango.
Mu itangazo RGB yashyize hanze ku tariki 10 Gicurasi 2025, rigira riti “Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere ruramenyesha abantu bose ko rwambuye icyemezo cy’ubuzimagatozi Grace Room nka Minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere bÿimiryango ishingiye ku myemerere,’’
Itangazo rikomeza riti “Grace Room yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusengat bikaba bihabanye n’ibikorwa ndetse n’intego z’iyi Minisiteriya nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.”
Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere ruributsa imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba guha agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi yahawe no gukurikiza ibiteganywa n’itegeko ndetse n’amabwiriza bigenga iyi miryango.
Mu mpera z’Ukwezi kwa Mata, Grace room yateguye igitaramo cyamaze iminsi kibera muri BK Arena Kigali aho aboyoboke buzuye iyi nzu bamwe bagasubira yo amara masa badaheshejwe umugisha.
Ibi byakurikiye n’uko ku mbugankoranyambaga hari abatangiye kwibasira umuyobozi wa Grace room minisitries bamwe bamwita Intumwa ya Satani.














































































































































































