Mu minsi iri imbere, i Doha muri Qatar harongera hahurire intumwa za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niza AFC/ M23 baganire ku byerekeye kurekura imfungwa z’intambare.
Iyi ngingo iri mu zikomeye zituma gutera intambwe yo gusinya amasezerano y’amahoro mu buryo bwa burundu bidindira.
AFC/M23 yemeza ko iyi ngingo niyemerwa n’uruhande bahanganye, bizaba uburyo bwo gutuma nayo ihagarika intambara.
Radio Okapi yanditse ko ibiganiro byo gutuma ibyo bishoboka biri kugirwamo uruhare nanone n’Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi, CICR, ukabikora nk’umuhuza wigenga.
Uyu muryango inshingano zo kuba umuhuza mu ihererekanywa ry’imfungwa, ugafasha mu gutahura, kugenzura no korohereza irekurwa ry’imfungwa ku mpande zombi.
Intambara ariko irakomeje.
Impande zihanganye zikomeje kurwana binyuze no mu gukoresha drones z’intambara nk’uko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ziherutse kubigenza.
AFC/M23 nayo ntiyicaye ubusa kuko iri kwagura ibice yafashe kandi ikinjiza abandi barwanyi.
Tariki 01, Ukwakira, (10), abarwanyi ibihumbi birindwi binjijwe muri uyu mutwe nyuma y’imyitozo ya gisirikare baherewe i Tshanzu.
Mbere ho, ibyumweru bibiri hari abandi bangana na bo bari berekanywe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Kinshasa nayo ivugwaho gushaka abacanshuro bazayifasha mu ntambara iri kurwana n’izi nyeshyamba.












































































































































































