Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko umuhati uri mu guteza imbere ireme ry’urwego rw’ubuzima ari uwo gushima.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yagezaga ijambo ku batabiriye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abarangije amasomo y’ubuvuzi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange ya UGHE [University of Global Health Equity] iri mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Burera.
Muri iki gikorwa kandi haboneweho kwizihiza imyaka icumi iyi Kaminuza imaze ishinzwe na nyakwigendera Prof Paul Farmer.
Dr. Nsengiyumva mu ijambo rye yagize ati: “Iyi ntambwe mugezeho yerekana imyaka yo gukora cyane, kwitwara neza na gahunda mwihaye yo gukorera abaturage. Uyu munsi muvuye ku kwitegura, mujya mu cyiciro cy’inshingano.
Yabwiye abarangije amasomo muri University of Global Health Equity, UGHE, ko Abanyarwanda babategerejeho kuzaba abakozi b’abahanga kandi bitangira abaturage.
Ati: “Ntimutegerejweho gukora atari nk’abaganga gusa ahubwo ahubwo muzaba n’abayobora ibigo, bazatanga umusanzu mu kuzamura imitangire ya serivisi kandi mugafasha mu gufata ibyemezo mu rwego rw’ubuzima bigirira benshi akamaro.”
Minisitiri w’Intebe yibukije abari aho ko uwashinze iriya Kaminuza yagize neza cyane.
Ati: “Nyakwigendera Paul Farmer yaharaniye ko abantu bose bagerwaho n’ubuvuzi, ihame rikomeje kuyobora iki kigo cya UGHE no gufasha iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton( yahoze ayobora Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) yavuze ko abarangije amasomo muri iyi kaminuza bahawe ubumenyi buzabafasha mu guharanira ko Abanyarwanda, Abanyafurika n’abo mu bindi bihugu bagira ubuzima bwiza.
Prof. Cotton kandi yashimye ubuyobozi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa batanze umusanzu mu gutuma ikigo ayobora gitanga ubumenyi bukenewe mu gutuma abaturage bavurwa mu buryo buhamye.
Ati: “Turashimira abadushyigikiye n’abatwizeye kugira ngo tube tugeze kuri uyu munsi w’ibyishimo, twishimira abarangije amasomo muri UGHE.”
Umwe mu barangije ayo masomo wavuze mu izina ry’abandi witwa Dr. Héritier Mfura, akaba amaze imyaka itandatu yiga kuvura yavuze ko we na bagenzi be 30 barangije amasomo y’ikirenga mu buvuzi batangiye ubundi buzima bw’abaganga batize gusa ahubwo bagiye no gukora.
Ashima ko bize kandi bazi neza ko ubuvuzi ari ingenzi n’uburenganzira bwa buri muntu.
Ati: “Ubwo turangije amasomo hano, tubijeje ko tuzakomeza kurinda isezerano rya kiganga no kuzakomeza kuba mu kuri kwa UGHE na Partners in Health.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima n’Ubuvuzi Rusange (UGHE), Fred Collins Nkotanyi, avuga ko kugira ngo iyi Kaminuza ishingwe icyari kigamijwe byari ukongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima.
Akemeza ko uko imyaka ihita, ari ko iyo ntego igerwaho buhoro buhoro.









































































































































































