Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo kurwanya Koronavirusi, COVID-19

Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w'Intebe.

Itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2020, rayagaragaje ingamba nshya zo gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bw’icyorezo cya Koronavirusi cyiswe COVID-19.

Muri izo ngamba harimo ko kuva saa sita z’ijoro, zitangirana n’itariki ya 22 Werurwe 2020, ingendo za moto zihagaritswe, kuva mu turere ugana i Kigali cyangwa uva i Kigali ujya mu turere bihagaritswe, ndetse n’utubari twose dufunzwe. Yahagaritse kandi amasoko n’amaduka uretse abacuruza ibiribwa gusa. Serivisi zemerewe gukora ni izo kwa muganga, abacuruza ibiribwa, sitasiyo za esansi na mazutu.

Soma itangazo

Hashingiwe ku ntera icyorezo cya Koronavirusi kimaze gufata ku isi, hashingiwe kandi ku buryo ibindi bihugu bihangana nacyo, byagaragaye ko hakwiriye kongerwa ingamba ndetse n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.

Uhereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020 i saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59) izi ngamba zishyizweho kandi zizamara igihe cy’ibyumweru bibiri (2) gishobora kongerwa:

  1. Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.
  2. Kwishyurana hakoresheje ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.
  3. Abakozi ba Leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.
  4. Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza.
  5. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.
  6. Amasoko n’amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.
  7. Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. lmodoka zitwara abagenzi mu mijyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.
  8. Utubari twose turafunga.
  9. Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (take away).
  10. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano barasabwa gushyira aya mabwiriza mu bikorwa.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza bahabwa.

Ubufatanye bwacu twese ni ngombwa mu guhashya iki cyorezo.

Bikorewe i Kigali, ku wa 21 Werurwe 2020

Dr. NGIRENTE Edouard Minisitiri w’Intebe 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities