Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gitangaza ko cyavuguruye uburyo bwo gusezerera abarwayi ba COVID-19 bitabwaho bari mu ngo, uburyo busanzwe buzwi nka HomeBased Care bushyirwamo abarwayi batarembye bagakurikiranwa bari mu ngo zabo.
Ubu abarwayi ba COVID-19 batagaragaza ibimenyetso cyangwa babifite ariko ibimenyetso bidakabije bazajya bishyira mu kato k’iminsi 14 nyuma bajye kwa muganga kwisuzumisha bafatirwe ikizamini hakoreshejwe uburyo bwimbitse bwitwa PCR cyangwa uburyo bwihuse bwa Antigen Rapid Test hanyuma igisubizo nikigaragaza ko batakirwaye (negative) bahite basezererwa bakomeze ubuzima busanzwe.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ibi bitandukanye n’uburyo bwari bumenyerewe aho abaganga bajyaga gupimira umurwayi mu rugo hirindwa ko yasohoka akagenda yanduza abo bahuye.
Itangazo rya RBC rivuga ko inyigo zishingiye ku bumenyi ndetse n’ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Ikigo CDC cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko umurwayi umaze iminsi icumi atagaragaza ibimenyetso aba afite ibyago bike byo kwanduza abandi bityo akaba ashobora kujya kwisuzumisha bitabaye ngombwa ko abaganga bamusanga iwe mu rugo ahubwo bo bakazajya bijyana kwa muganga.
Icyakora iri tangazo rivuga ko abahuye n’abarwayi bo bazajya bahita bajya kwisuzumisha kwa muganga bakibimenya bitabaye ngombwa ko bategereza iminsi 14.
Kuri ubu Coronavirus ni indwara itarabonerwa umuti ndetse mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 7970 bamaze kwandura mu bipimo 716 933, abagera kuri 6289 barakize. Kuri ubu abakirwaye ni 1607 mu gihe abitabye Imana ari 74.
Munezero Jeanne d’Arc













































































































































































