Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hagiye gushyirwaho ikigega giteza imbere itangazamakuru

Abayobozi b'ibigo by'itangazamakuru bari mu masomo y'ikarishyabwenge i Musanze (Photo/Panorama)

Abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru n’abanditsi bakuru bateraniye mu masomo y’ikarishyabwenge y’iminsi ine atangirwa mu karere ka Musanze, basezeranyijwe ko mu minsi ya vuba haraba hagiyeho ikigo cy’imari cy’abanyamakuru ndetse n’ikigega kigamije guteza imbere itangazamakuru.

Iki kigega cyavuzwe igihe kitari gito ndetse n’ikigo cy’imari cy’itangazamakuru cyatangiye gushyirwa mu bitekerezo mu itorero rya mbere ry’abanyamakuru ryo mu 2015, bishobora kuba bije ari igisubizo ku bukene bwavuzwe igihe kirekire mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ndetse n’imibereho y’umunyamakuru bigaragara ko ikiri hasi ugereranije n’izindi nzego.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, atangaza ko itangazamakuru rifite umwanya ukomeye mu buzima bw’abanyarwanda, bityo iterambere ry’igihugu ritagerwaho ritabigizemo uruhare.

Atangaza kandi ko kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru binyuze mu masomo y’ikarishyabwenge hageragezwa gusubiza bimwe mu bibazo biri mu itangazamakuru.

“Twasanze kimwe mu bishobora guteza imbere itangazamakuru ari ireme ry’ibyo itangazamakuru ritangaza. Abakora ubucuruzi n’abatanga serivisi zinyuranye ntibyamenyekana bitanyuze mu itangazamakuru. Bagomba kumva ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu iterambere ryabo.”

“Mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, ubu harategurwa ikigo cy’imari n’ikigega kizagira uruhare mu iterambere ry’itangazamakuru kandi mu minsi ya vuba bizaba byashyizweho.”

Akomeza atangaza ko hashakwa uburyo ibitangazamakuru bijya guhuza umurongo byahuza imbaraga mu rwego rwo guhuza ubushobozi byose bigatera imbere.

Kambale Patrick, Umuyobozi w’ikinyamakuru Urungano Magazine, atangaza ko kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru bikenewe kugira ngo rijyane n’ibihe aho bigeze kandi ikigega cy’iterambere ry’itangazamakuru nikijyaho uko bizagenda kose rizatera imbere.

Agira ati “Birakwiye ko duhuriza hamwe imbaraga nk’abanyamakuru, uko zaba zingana kose, zifite icyo zageraho. Iki kigega hari icyo mbona cyafasha abanyamakuru, kuko muri uko guhuriza hamwe bazagena ibyo bemera kandi bizera ko byabateza imbere, n’ubwo bitoroshye, ariko hari icyizere cy’uko bashobora kugera ku byo bifuza. Kandi burya iyo ushaka urashobora.”

Munyaneza Theogene ni Umuyobozi w’ikinyamakuru Intyoza.com, atangaza ko kugira ngo itangazamakuru ritere imbere uruhare rwa mbere ari urw’aba nyiribitangazamakuru n’abanyamakuru ubwabo, ikigega kikaza cyunganira imbaraga zabo.

Agira ati “Iterambere ry’itangazamakuru rigomba kuva muri twe ubwacu nk’abanyamakuru, turabizi ko dufite imbaraga zahindura byinshi kandi ibi ntekereza ko nta muntu ubishidikanyaho, gushyira ibitekerezo n’imbaraga zacu hamwe bizadufasha kugira aho twigeza bityo n’ubufasha dukeneye buzaza kuko nuwo kudufasha azaba abona ko twamaze kubaka umusingi w’ibyo dushaka.”

Inama Nkuru y’Itangazamakuru itangaza ko igishyizwe imbere ari ukubaka “Umunyamakuru SACCO” kandi inyigo igeze kure, hanyuma Ikigega cyo guteza imbere itangazamakuru kikazakorana n’icyo kigo cy’imari. Ibi byitezweho guhindura imiterere y’itangazamakuru rigana mu bucuruzi ndetse n’imibereho y’abanyamakuru ubwabo.”

Umunyamakuru wacu

Peacemaker Mbungiramihigo aganira na Dr Kayumba Christopher (photo/Panorama)

Peacemaker Mbungiramihigo aganira na Dr Kayumba Christopher (photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities