Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Major General (Rtd) Albert Murasira avuga ko hakenewe amafaranga ahagije mu kubaka ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo.
Murasira yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yaraye ihuje abakozi ba Minisiteri ayoboye n’abafatanyabikorwa babo mu guhangana n’ibiza.
Major General ( Rtd) Albert Murasira asanga kubaka ubudahangarwa mu mikoro ari ngombwa kugira ngo habeho kwitegura hakiri kare.
Asanga bidakwiye ko abantu bashyira imbaraga mu butabazi ibibazo byabaye, ahubwo igikwiye ari ukubikumira.
Ati: “Twarebye uko haboneka amikoro. Iyi strategy ikazashyira imbaraga mu gukumira, bikigisha abantu n’abikorera ku giti cyabo, ibigo bya Leta, amashyiramwe…ibyo rero nibyo dushaka kugira ngo turebe ko twabona amikoro kandi akaza mbere y’uko duhura n’ibibazo.”
RBA yaramutse itangaza ko kuva mu ntangiriro za Nzeri kugeza muri iki gihe, hirya no hino mu Rwanda ibiza byishe abantu 35 abandi 39 birabakomeretsa.
Abaheruka guhitanwa nabyo ni abo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Musezero aho abantu bane bapfuye bazize imivu yahitanye inzu batuyemo.
Uretse abantu byahitanye, ibiza kandi guhera muri Nzeri uyu mwaka byangije imyaka iteye kuri hegitari 228, bigira uruhare mu gushonjesha abaturage.
Mu gihe Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi isanga ubushobozi bw’amafaranga ari ngombwa mu guhangana n’ibiza, bamwe mu bafatanya bikorwa bayo basanga hari ikindi cyuho kigihari.
Icyo cyuho ni ubumenyi n’ubushobozi bike mu baturage ngo bashobore ubwabo kwirinda ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo.
Kayira Justin uyobora Ishami rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza n’ubutabazi mu Muryango World Vision ni ko abibona.
Yabwiye RBA ati: “Urebye ku rwego rw’igihugu, ubona ko inzego zubakitse n’uburyo bw’imikorere[systems] burubakitse ariko iyo ugiye hasi ku muturage usanga hagikenewe gushyirwamo imbaraga. Hari aho usanga umuntu yakenera ubufasha ariko nawe yabanje kwifasha.”
Avuga ko kubakira abaturage ubushobozi byazajya bwunganira ubutabazi bubakorerwa, abatabaye ntibasange ibintu byazambye.
Abubakiwe ubushobozi kandi bazaba bafite uburyo bwo gutabara abaturanyi babo, bigakorwa na mbere y’uko Leta cyangwa abandi ifatanya nabo babagezaho ubutabazi bwisumbuye.
Mu mwaka wa 2023 muri Gicurasi, ibiza byishe abantu barenga 200 mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba n’utw’Intara y’Amajyaruguru.
Ahanini bazize inkangu n’imyuzure yaguye mu ijoro benshi basinziriye. Inzu nyinshi zarasenyutse, imyaka iratwarwa n’amatungo arapfa.












































































































































































