Eric Mfuranzima/EAUR
Mu mikino yigikombe cy’isi cy’amakipe (Clubs) akomeye ku migabane y’Isi gikomeje kubera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ubwitabire bukomeje kuba ingorabahizi, ni mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryagerageje kugabanya ibiciro byo kwinjira ku bibuga ariko bikaba ibyubusa.
Icyaba gitera ubwitabire buke
Bivugwa ko impamvu z’ubu bwitabire buke zikomeje kugarukwaho ndetse zinaganirwahoimpaka n’abakunzi b’umupira w’amagaru mu bice bitandukanye. Bamwe bavuga ko igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika atari igihugu cy’umupira w’amaguru ku buryo abafana bakwitabira ari benshi.
Indi mpamvu ni iy’amasaha iyi mikino iberaho. Aha FIFA igerageza guhuza amasaha y’iyi mikino ndetse n’abayikurikirana bari ku yindi migabane, bigatuma rero imikino imwe n’imwe itangira amasaha byagora abafana kubonekaho. Urugero ni nk’aho mukino wa mbere utangira saa sita (12:00) z’amanywa.
Ikindi kigarukwaho n’ibibazo by’umutekano muke uri muri iki gihugu, aho abimukira bakomeje kwigaragambya ku byemezo bya leta byo kubasubiza mu bihugu byabo.
Nyamara n’ubwo bimeze bimeze bityo, hari amwe mu makipe imikino yayo iba ifite ubwitabire, bitewe n’uko akunzwe cyane kurusha ayandi. Urugero hano ni nka Real Madrid, PSG, BAYERN MUNCHEN, n’izindi zo muri Amerika y’Epfo zo abafana bitabagora kugera ku kibuga. Aha twavugamo BOCA JUNIORS, RIVERPLATE zo muri Argentina na PALMEIRAS, BOTAFOGO, FLAMENGO zo muri Blasil, abafana bazo bagerageza kwitabira kubera ko aho imikino ibera atari kure cyane yabo.













































































































































































