Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Harifuzwa ko hajyaho Ikigega cy’imari cyunganira abashora imari mu bucukuzi

Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda (REWU), isaba ko Leta ikwiye gushyiraho ikigega cyunganira abashora imari mu bucukuzi (Mining Fund), kuko byabafasha kubona ibikoresho bigezweho no kuzamura umusaruro.

Ibi REWU ibitangaje ubwo mu butumwa yashyize ahagaraga yifatanya n’abandi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, uba buri mwaka ku wa 1 Gicurasi. Uyu mwaka ni uwa kabiri uyu munsi ubaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

REWU ivuga ko icyo kigega kandi kizafasha mu kugira uruhare mu rwego rwo kuzahura ubukungu, cyane cyane ko amabuye y’agaciro ari mu bizanira igihugu amadevize menshi, bikaba bikwiye ko ababukoramo batekerezwaho by’umwihariko, bakongererwa ubufasha.

Irasaba abakozi kuba umusemburo w’impinduka zigamije kongera umusaruro w’ibigo bakoramo, kuko umusaruro w’ibigo nuzamuka nabyo bizabasha kubona uko bibazamurira ibihembo bahabwa, bakagera ku mibereho myiza n’iterambere rirambye.

Barasabwa kandi kurushaho kugira umuco wo kwizigamira, bitabira cyane cyane kwizigamira muri gahunda y’EJO HEZA.

Abakoresha n’abakozi muri rusange basabwa guteza imbere umuco wo kugirana ibiganiro rusange hagati yabo, kuko muri ibyo biganiro inzego zombi zibasha gufatira hamwe ingamba zo kuzahura ubukungu bwabyo hamwe n’imibereho myiza y’abakozi, hakanakemurwa ibibazo by’umurimo biba byagaragaye mu kigo.

By’umwihariko abakoresha basabwa guha abakozi amasezerano y’akazi, abatarashyirwa mu bwishingizi bw’izabukuru n’indwara zikomoka ku kazi nabo abakoresha babo bakabibakorera, kuko ari uburenganzira bw’abakozi buba butubahirizwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kiza, hashingiwe ku mibare yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), abakozi bakoraga mu bucukuzi bari bamaze kugera ku 71,205 bavuye ku bakozi 47,725 babukoragamo mu mwaka wa 2017.

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, mu mwaka wa 2020 habayeho igabanuka ry’abakozi ringana na 19%, kuko abakozi bari mu bucukuzi bageze ku 57,379 (abagabo 50,842 naho abagore bakaba 6,437 bangana na 11%).

2021 ni umwaka wa kabiri isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, kikaba cyaragize ingaruka no ku birebana n’umurimo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri mu Rwanda. Hari abakozi batakaje imirimo yabo bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibiciro ku isoko mpuzamahanga bimanuka cyane.

Hari naho byigeze kugera aho nta n’abayaguraga kubera inganda zitunganya ibiyakomokaho zari zarahagaze. Ibyo byagize ingaruka z’ubukungu ku bakoresha, ishoramari ryabo rirahungabana, birumvikana abakozi nabo byabagizeho ingaruka zirimo no gutakaza imirimo kuri bamwe.

Sendika REWU ikaba ishimira byimazeyo ubuyobozi bw’igihugu uko bwazirikanye urwego rw’ubucukuzi muri iki gihe cyo guhangana no gukumira ikwirakwira rya covid-19, imirimo yo muri uyu mwuga ikaba yarabashije gukomeza hakurikizwa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda covid-19; ndetse n’abakozi muri uyu mwaka wa 2021 bakaba bakomeje kwiyongera. Hari icyizere ko umwaka wa 2021 ushobora kurangira bamaze kugera ku 100,000.

Mu guteza imbere imibereho myiza y’abakora mu bucukuzi, REWU muri uyu mwaka ku bufatanye n’uruganda rwa Rwandafoam muri gahunda ya sendika yitwa RYAMA NEZA MUCUKUZI, imiryango y’abacukuzi 527 yagejejweho amagodora (matelas) afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30 (30,838,538Frw).

Nk’uko insangamatsiko y’uyu mwaka ibivuga iti DUTEZE IMBERE UMURIMO, ISOKO YO KUZAHURA UBUKUNGU NO KWIHUTISHA ITERAMBERE, sendika REWU isanga guteza imbere umurimo hagati y’abakozi, abakoresha na leta ari byo soko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities