Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Hatangiye Iyubakwa ry’Umuhanda wa Gariyamoshi Uzava Kenya Ukazagera no mu Rwanda

Perezida Museveni na Ruto batangije ku mugaragaro ikorwa ry'umuhanda wa gariyamoshi

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2026, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto batangije ku mugaragaro umushinga wo kwagura umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibihugu byombi, ukazagera no mu Rwanda.

Uyu mushinga uzanyura mu bice bitandukanye bya Kenya birimo Naivasha, Kisumu na Malaba, mbere yo kwinjira muri Uganda werekeza i Kampala. Nyuma yaho, hazakomeza igikorwa cyo kuwugeza mu Rwanda, hagamijwe koroshya ubwikorezi n’ubucuruzi mu karere.

Byitezwe ko uyu muhanda utazagarukira aho gusa, kuko uzanagurwa ugakomereza mu bindi bihugu birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo ndetse na Repubulika ya Centrafrique, bityo ugafasha mu kongera ubuhahirane n’imikoranire mu aka karera ka Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida wa Uganda Museveni ubwo uyu mushinga watangizwaga ku mugaragaro yavuze ku bice uyu muhanda uzacamo agira ati: “Tuzahera Malaba dukomereze Kampala, hanyuma tuve Kasese tugere Mpondwe, dukomereze muri RDC. Tuzanubaka umuhanda wa gari ya moshi kuva muri Tororo dukomereze Gulu, dufate Nimule tujye i Juba, hanyuma uve Bihanga ugere i Kigali.”

Ruto Perezida wa Kenya, yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha cyane urubyiruko kubona akazi ndetse ukanazamura ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati: “Uzoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu kuva Mombasa, gukomereza Nairobi, unyure Kampala ukomereze muri RDC, unyure mu Rwanda ukomereze mu Burundi, ugere muri Sudani y’Epfo, utume urugendo rwamaraga iminsi rumara amasaha.”

Biteganyijwe ko igice kiri hagati ya Kenya na Uganda kiziyongeraho intera ya kilometero 643, kikazatwara amafaranga agera kuri miliyari 8,5 z’Amadolari ya Amerika, kikaba kizafasha mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu karere no kugabanya igihe cy’ingendo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities