Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Huye: Abarokokeye jenoside i Tumba basaba ko Dr. Munyemana yaryozwa abo yafungiranaga muri Segiteri

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Hari mu rwego rwo kubamenyesha aho urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Munyemana Sosthène, washinjwe kugira uruhare muri jenoside 1994, rugeze; ubwo abayirokotse bo mu Murenge wa Tumba bagaragaje ko icyabasubiza agaciro, ari uko uyu ushinjwa yaryozwa ubuzima bw’abaguye kuri Segiteri, nk’uko yemera ko ari we wari ubitse urufunguzo rw’inzu bafungiranwagamo mbere yo kwicwa.

 

Ni ku wa 02 Ukwakira 2025, ukaba n’umunsi wa 13 w’urubanza rukomeje kuburanishwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, mu rugereko rw’ubujurire; ubwo Abarokotse jenoside b’i Huye mu Murenge wa Tumba, baganiraga n’abanyamakuru bo mu muryango ‘Pax Press’ basanzwe banabafasha kumenya amakuru y’imanza ziburanishirizwa hanze y’u Rwanda, zikurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Bagarutse ku ruhare Sosthène yagize mu iyicwa ry’Abatutsi baguye kuri Segiteri ya Tumba, nk’uwari ubitse urufunguzo rw’ibiro: ari na yo nzu bafungirwagamo, basaba ko yabihamywa agafungwa burundu.

Dr. Munyemana Sosthène, uri kuburana mu bujurire (Photo/ Internet)

 

Umwe muri bo, yagize ati “Kuba yeremeye ko yari afite urufunguzo, kuri jyewe numva ari umugisha. Azatugaragarize umuntu wageze muri iyi nzu akaba akiraho, ubutabera ni cyo bubereyeho, ni bwo dutegerejeho icyizere cyacu; ubutabera buzadusubize agaciro.”

 

N’ubwo aba barokokeye jenoside i Tumba bashinja Dr. Munyemana Sosthène uruhare mu rupfu rw’abahaguye, we yisobanura avuga ko yahabazanaga agira ngo abakize, ndetse ngo byari ku neza yabo.

 

Undi mugabo mu baharokokeye, yagaragaje uburyo ibyo byafatwa nko gushaka kwigira mwiza kandi bidafite icyo bishingiyeho.

Ati “Niba azi ko yari afite urufunguzo rwa Segiteri Atari umuyobozi, yemeza ko abarimo bagiye hehe? Dr. atunga urufunguzo rwa Segiteri nka nde!? Agaragaze abantu barokokeye hano, akaba yarabashyizemo nk’umuntu washakaga kubarwanaho.”

 

Ni ubujurire batigeze bakira

Abarokotse jenoside bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, kimwe na bamwe mu batangabuhamya babashije kugera mu rukiko i Paris (Cour d’Assises), bagaruka ku bushobozi Dr. Sosthène yari afite nk’umuganga, wageraga kenshi ku bikoresho birimo n’ibyasanzwe mu mibiri (inshinge n’uducupa tw’imiti) yakuwe mu cyobo cyari hafi ya Segiteri Tumba.

 

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Tumba, Uwamahoro Marie Claire, asanga Dr. Munyemana Sosthène adakwiye guhakana ubwicanyi bwakorewe Abatutsi yakingiranaga muri Segiteri, akabona ko nta n’impamvu y’ubu bujurire.

Inzu yahoze ari ibiro bya Segiteri Tumba, ubu ikoreramo Akagari ka Gitwa

Yagize ati “Ubujurire bwa Sosthène ntibwatunezeza kuko n’ubundi igihano yari yahawe na mbere twumvaga kidahagije, ni uguhora asa n’ukinisha abantu ntabwo bwatunejeje. Twifuza ko muri ubu bujurire ibyagiye bishingirwaho mbere, byashingirwaho n’ubu; byongeye bikamuhama, ahabwe burundu.”

 

Dr. Munyemana Sosthène yatangiye kuburanishwa mu bujurire ku itariki 16 Nzeri 2025, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa, nyuma y’aho ku wa 20 Ukuboza 2023 yari yahamijwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mujyi wa Butare n’ibikorwa byayiteguraga, agahanishwa gufungwa imyaka 24. Uru rubanza ruteganyijwe kuzapfundikirwa ku itariki 24 Ukwakira 2025.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities