Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye baravuga ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 27 jenoside ibaye hari ahakiboneka imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro nyamara hatuye abantu bagatanze ayo makuru.
Ni nyuma y’uko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu Kagari ka Cyimana batangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri mu isambu y’umuturage, hakaza kuboneka 47.
Igikorwa cyo gutangira gucukura hashakishwa iyi mibiri cyatangiye ku wa gatanu w’icyumweru gishize ny’ma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga.
Aya makuru uyu muturage yayahaye Uwimana Beatrice, umwe mu babashije kurokoka wo muri uyu muryango wishwe ukajugunwa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu uyu muryango wari utuyemo igasenwa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y’aho abo muri uyu muryango bajugunywe.
Aha hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n’ikimenyetso cy’uko higeze gutura abantu.
Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y’uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara ari ahantu hasanzwe hatuwe.
Icyakora ngo kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro. Harabura iminsi mike ngo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi bitangire.
Ni ibihe biba bitoroheye abayirokotse ariko by’umwihariko kubagenda babona imibiri y’ababo bishwe muri iyi minsi. Aha niho Uwamahoro Marie Claire uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Tumba ahera abasaba gukomera.
Mu gihe jenoside yarimo iba ngo muri aka gace hari za bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu y’aha mu mudugudu wa Kamuhoza hari ahashobora kuba hakiri imbiri itashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, asaba abagifite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.
Imibiri yabashije kuboneka kuva ku wa gatanu ni 47. Kuri ubu mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo isaga ibihumbi 11.
Inkuru dukesha RBA













































































































































































